Siporo

Amavubi ashobora kugaruka mu Rwanda adakinnye

Amavubi ashobora kugaruka mu Rwanda adakinnye

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri muri Maroc ishobora kugaruka mu Rwanda idakinnye imikino yayijyanye kubera ubwirinzi bwo kurwanya icyorezo cya Ebola bwashyizwe mu mujyi bagombaga gukiniramo.

U Rwanda rwagombaga gukina na Comoros tariki ya 6 Kamena na Tanzania tariki ya 9 Kamena.

Iyi mikino ikaba yagombaga kuzabera mu Mujyi wa Marrakech muri Maroc ari n’aho aya makipe kongeraho u Burundi bwagombaga gukina Guinea Equatorial, Uganda na Madagascar ari.

Ibi bihugu byose bikaba byamaze kubona ibaruwa ibibwira ko nta myitozo cyangwa imikino yemerewe gukinirwa muri uyu Mujyi nk’uko ibinyamakuru Africasoccer na Africatopsports byabitangaje.

ISIMBI yamenye ko ari mu rwego rwo gusigasira no gukaza ingamba mu kwirinda icyorezo cya Ebola muri uyu Mujyi wa mbere usurwa cyane muri Afurika.

Bivugwa ko uyu munsi ari bwo u Rwanda rumenya ikigomba gukorwa aho rwasabye ko imikino yarwo yakinwa nta bafana, kuba yakwimurirwa Casablanca cyane ko ho barimo gukina, ibyo byose byanze, bagaruka mu Rwanda.

Amavubi ashobora kudakina imikino yayitwaye muri Maroc
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top