Imyidagaduro

Amashimwe ya Kagarara nyuma yo guhindurwa ubuzima na Ashton Hall

Amashimwe ya Kagarara nyuma yo guhindurwa ubuzima na Ashton Hall

Enock Uwizeye wamamaye nka Kagarara cyangwa Ashton Small, yatangaje ko mu mezi make ashize akora amashusho y’imyitozo ngororamubiri atari afite icyizere gusa, ariko ubu izina rye rimaze kumenyekana hirya no hino ku Isi.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa mbere, Kagarara yashimiye abantu bamushyigikiye kuva agitangira urugendo rwe, avuga ko ari bo bagize uruhare mu ntambwe agezeho uyu munsi.

Yagize ati "Mu mezi make ashize nakoraga amashusho nta kindi mfite uretse icyizere gusa. Uyu munsi, abantu hirya no hino ku Isi bamenye izina ryanjye."

Yakomeje avuga ko urugendo rwe rwamwigishije ko aho umuntu akomoka hadashobora kugena aho azagera mu buzima.

Ati: "Inkomoko yawe si yo isobanura ahazaza hawe. Amahirwe amwe ashobora guhindura ubuzima bwawe. Umuntu umwe gusa ukwizereramo ashobora kuguhindurira Isi."

Yasoje ashimira abamwizeye mbere y’uko amenyekana, anashimira abakomeje kumushyigikira ubu, agaragaza ko atazigera afata urukundo bamugaragariza nk’ibisanzwe.

Aya magambo aje nyuma y’uko umunyamerika wamamaye mu gukora ibijyanye n’imyitozo ngororamubiri, Ashton Hall, amusigiye impano zirimo imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento ndetse anamugenera amadolari 5,000 yo kumufasha guteza imbere ibikorwa bye.

Ashton Hall yanamusezeranyije kuzamujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo arusheho kwagura ibikorwa bye.

Mu gihe yamuhaga iyo modoka, Hall yabwiye Kagarara ko iyo mpano atari iye ahubwo ari umugisha Imana yamugeneye kubera umuhate yakomeje kugaragaza.

Ashton Hall yahaye imodoka Kagarara
Yishimiye urwego amaze kugeraho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Twagirayezu kazard
    Ku wa 14-07-2026

    Kagarara nambereyose naragukundanga. Ariko I byo urikudukorera borarenz kabisa!!!!

IZASOMWE CYANE

To Top