AMAFOTO: Empire Records yakiriye abashyitsi baturutse muri Canada
Inzu itunganya umuziki yatangijwe n’umuraperikazi, Oda Paccy ya ’Empire Records’ mu minsi yashize yakiriye abashyitsi baturutse muri Canada baje gusura iyi nzu mu buryo bwo kureba imikorere yayo.
Uru ruzinduko rw’aba banya-Canada rwabaye nyuma y’uko uyu muraperikazi mu mpera z’ukwezi gushize yari i Dubai aho yavuze ko yagiye mu biruhuko ariko akaba afite abantu bari bagiye kubonana.
Amakuru agera ku kinyamakuru Isimbi, avuye muri Empire Records avuga ko ubwo uyu muhanzi yari agarutse mu Rwanda, nyuma y’iminsi mike ari bwo yabonye abashyitsi bavuye muri Canada baje gusura iyi nzu itunganya umuziki.
Uru ruzinduko rukaba rwarabaye nyuma y’uko bishimiye imikorere y’iyi nzu itunganya umuziki ya Empire Records.
Ubwo basuraga iyi nzu bakaba baraganirijwe ku mavu n’amavuko y’iyi nzu ndetse n’icyerekezo ifite.
Amakuru avuga ko Empire Records ya Oda Paccy haba hari imishinga bafitanye ariko ngo igihe cyo kuyitangaza kikaba kitaragera.
Ubwo bari bagiye kubakira ku kibuga cy’indege
)
Ibitekerezo
Huh
Ku wa 30-07-2019Ariko ubu nkawe uvuze iki? Inkuru ziragwira da!