AMAFOTO: Abahanzi nyarwanda berekanye itandukaniro muri Kigali Summer Fest
Mu ijoro ryakeye, abahanzi nyarwanda berekanye ko atari agafu k’imvugwa rimwe ubwo basusurutsaga abantu mu gitaramo cya Kigali Summer Fest, bose bagataha banyuzwe.
Iki gitaramo cyaraye kibereye muri parikingi ya Camp Kigali, cyateguwe n’inzu itunganya umuziki ya The Mane, byari byitezwe ko kiza kugaragaramo umugandekazi, Sheebah Karungi ariko ku munota wa nyuma ntiyaza.
Benshi bahise batekereza ko iki gitaramo kitari bugende nk’uko cyateguwe, gusa siko byagenze kuko abantu babonetse kandi bataha banyuzwe n’umuziki abahanzi nyarwanda babahaye bafatanyije n’umuhanzi wo muri Tanzania, Rich Mavoko.
Ahagana saa 20:30 ni bwo igitaramo cyari cyanzitswe, umuhanzi wa mbere ari we Jack B akaba yageze rubyiniro saa 20:50, uyu muhanzi umenyereweho kubyina, yaririmbye indirimbo ye Mumparire, gusa ntibyamworoheye ko abantu bahita bashyuha nk’umuntu wari ubanje ku rubyiniro.
Sintex ni we wakurikiye, mu ndirimbo ye Twifunze ikunzwe na benshi cyane, yagerageje gushyushya abantu bari bitabiriye dore ko bari na benshi.
Umwami wa Coga Style, Rafiki wari umaze igihe asa n’utagaragara mu bitaramo, yinjiye ku rubyiniro yakirwa na benshi cyane, ubona ko bamwishimiye, yaririmbye indirimbo yafatanyije na Jay Polly ndetse na Riderman ‘Bwongoza 4’ abantu bajya mu bicu.
Itsinda ry’abahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’injyana yihariye bazanye ya Kinya Trap, ni bo bakurikiye bakaba bishimiwe n’abantu benshi. Aba basore bamenyekanye mu ndirimbo ‘Ni Muebwe’, bayigezeho bahagurutsa imbaga y’abantu benshi cyane
Itsinda rya Actve Boys ni ryo ryakurikiyeho, nyuma yaryo haza Davis D wakurikiwe na Amalon mbere y’uko DJ Pius yinjira ku rubyiniro.
Umuhanzikazi Marina, yageze ku rubyiniro mu ipantalon isa n’iya gisirikare, imbere hafunguye umwenda w’imbere ugaragara, yageze ku rubyiniro maze abantu barahaguruka aririmba indirimbo zitandukanye, ageze kuyo yakoranye na Jay Polly ‘Umusaraba wa Joshua’ ibintu biba ibindi b’indi.
Jay Polly cyangwa Kabaka, nushaka umwite umwami wa hip hop mu Rwanda nk’uko akunda kubyivugira, ni we wari utahiwe, yongeye kwerekana ko iyi njyana ikunzwe mu gihuugu, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Nyirizina’ aheruka gusohora, ‘Inshuti Nyazo’, yageze ku yo yakoranye na Marina akiva muri gereza, ‘Umusaraba wa Joshua’ aramuhamagara maze ibintu bihindura isura.
Bruce Melody, Uncle Austin, Queen Cha na bo bagiye basusurutsa abantu mu ndirimbo zabo zigiye zitandukanye.
Safi Madiba yageze ku rubyiniro ashyizemo indirimbo ye Kontwari abantu barasara, byaje kuba byiza kurushaho ubwo yahamagaragara Riderman ku rubyiniro maze bakarimbana indirimbo bakoranye Mambata.
Riderman ni we muhanzi nyarwanda wafunze urubyiniro, uyu mugabo yishimiwe mu buryo budasanzwe, yerekanye ko rap ikunzwe cyane by’umwihariko ibihangano bye, yaririmbye ‘Abanyabirori’, ageze kuri ‘Kusimbuka’ asimbukana n’bari bitabiriye.
Dj Princess, wavuye i Burayi aje gusususurutsa abantu muri iki gitaramo, ni we wahise uhabwa umwanya ngo na we yiyerekane, yavangavanze imiziki benshi batangarira ubuhanga bwe.
Hari hakurikiyeho umuhanzi w’umunsi, nyuma y’uko Sheebah Karungi atabashije kuboneka, Rich Mavoko wo muri Tanzania ni we wafunze urubyiniro, saa 00:50 uyu muhanzi ni bwo yinjiye ku rubyiniro, yagerageje gushimisha abantu ariko wabonaga abanyarwanda bataramumenya neza ku buryo byamugoye..

Ibitekerezo