Amabanga ya satani! Theo Bosebabireba mutamenye, n’abagore bamwiziritseho
Bosebabireba! Ngiye kumena amabanga ya satani naciyemo mu guhuzagurika kwanjye mu minsi ishize.
Theo Bosebabireba amaze imyaka icumi n’imisago aririmba, umuziki we wasakaye henshi mu Rwanda. Ni umuhanzi uri mu b’imbere bakunzwe byihariye kubera ubutumwa bwomora imitima y’abumva ibihangano bye.
Yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ibigeragezo si karande’, ‘Bosebabireba’, ‘Ingoma’ n’izindi.
Izina rye rivugwa ubudasiba mu binyamakuru, ryambitswe ubusinzi, guca inyuma umugore we, kwambura utubari n’andi manyanga atagira ingano.
Inkuru karundura ihatse izindi, ni iy’umukobwa witwa Muhayimana Ruth uvuka i Kigoma muri Huye. Uyu yadutse mu Ugushyingo 2017. Ni we mugore wa mbere muri benshi biziritse kuri Theo Bosebabireba wavuze inzira y’umusaraba yaciyemo nyuma yo guterwa inda n’uyu muhanzi akamwigarika.
Bidatinze, haje undi mugore witwa Violette na we uvuka mu Majyepfo. Yavugiye kuri City Radio ko ubuzima bwamushaririye nyuma yo gukururana na Theo Bosebabireba kugeza ubwo bararanye muri Lodge i Nyabugogo bikarangira asamye.
Na we ngo yabwiye Theo Bosebabireba ko atwite, undi aramwihinduka. Iby’uyu ntibyasakuje cyane.
Umutwaro ku mutima wa Theo Bosebabireba
Mu minsi yashize yagiye i Kampala mu kazi, atashye agwa mu gaco k’amabandi arakubitwa azana inguma z’umufunzo. Ibi bamwe babifashe nk’ikinamico abandi basakaza amafoto ko ‘yapfuye’.
Theo Bosebabireba yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ati “Abishimiye ko napfuye ni ba bandi banshinja kugira incyuro. Ngo nagende n’ubundi twari tumurambiwe…”
Yongeraho ati “Nafashe igihe kinini cyo kwivuza, nari naragize ibibazo mu mpyiko, no kurwara ni umuruho. Ngiye kumara nk’amezi abiri ntafata imiti, maze igihe ntagaragara mu bitaramo inaha. Abantu benshi bishyizemo ko mfite ibibazo, ntahari, ntaboneka.”
Yasubije abita ikinamico urugomo yakorewe i Kampala ko “Mu Kinyarwanda baca umugani ngo utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi. Nakina ikinamico nk’iriya ngo bimarire iki, ahubwo abantu bashime Imana ko babyita ikinamico kuko abanshakaga ntabwo byabahiriye.”
Urugomo yakorewe nta butabera yigeze ahabwa muri Uganda. Inzego yagejejeho ikibazo ngo zamucaga intege ko iki gihugu gisanzwe kibamo abanyarugomo ndetse ko hari n’ababikora bashaka ibitambo.
Ati “Aho nagerageje gukomanga ngo bamfashe bagerageje kumpa ibisobanuro ko Uganda ariko imeze, ko haba abantu bashaka ibitambo. Umuntu aragusobanurira ukumva ni byo, haba urugomo. Ibi kandi byabaye mu gihe kimwe na wa muhanzi[Radio] wakubiswe arapfa.”
Ibibazo acamo ngo hari igihe bimurusha imbaraga akabura uwo abibwira bityo agahitamo kubitura Imana. Ibi, abisanisha n’indirimbo yandika, bamwe bakamwita umunyamatiku nyamara ngo aba avuga ibyo atekereza.
Ati “Ibintu byanjye mbura uwo mbibwira nkabwira Imana. Abantu bishyiramo ngo ngira incyuro n’amatiku. Ngira amatiku se ayahe? Ubu, waba utagira umugabane ugatikura nan de? Kera nkiba mu byaro numvaga ngo abantu bapfa imbibi, imihate, ubu waba utagira umugabane cyangwa utazi aho ukomoka ukagira amatiku yahe? Niba mvuze ngo Imana indwanirire, mba numva nkeneye kurwanirirwa n’Imana.”
Yongeraho ati “Ibindimo nimbivuga biba bingana n’ubumenyi mfite. Nta muntu uruta undi ahubwo umuntu angana n’ibitekerezo afite.”
Ku bagore bamwiziritseho…
Yavuzwe ubutitsa mu nkuru zo gutera inda abagore. Ntihakana ibyavuzwe ariko agashimangirako atari we wenyine, gusa ngo ni uko ari we wamenyekanye muri benshi.
Ati “Ahubwo ni uko ari njyewe mwamenye. Ntabwo ari uko ari njye ugira ibi bibazo njyenyine. Ikindi, ndi umuntu, hanyuma rero ibyo bintu biba mu bantu kandi ntabwo ndi malayika, sindi n’umutagatifu, ndi umuntu. Nemera ko nakora ikosa, gusa icyo nemera ni uko ntaheranwa n’amakosa.”
Ntiyahakanye inda ya Muhayimana Ruth. Yemeye ko atari malayika ndetse ko bidatangaje kuba yakora ibyo ashinjwa.
Ati “Ndi umuntu wabikora. Ikibazo ni uko umuntu yaza akavuga ko byabaye atari nabyo, cyangwa akabivuga uko bitameze. Igisubizo cyanjye ni uko ndi umuntu kandi sindagera aho satani atarasa imyambi.”
Ntiyemera mu buryo ndakuka gusa na none ntahaka. Igikomeye ngo ni ugukora ikosa ukarimenya ariko ntuzarisubiremo.
Ati “Nakubwiye ngo ndi umuntu wabikora. Ku muntu wumva, ntaho bitaniye no kuvuga ngo narabikoze. Sibyo se? Icyo nenda kukubwira ni uko ndi umuntu, icyo ntemera ni uko ndamutse nyereye nkagwa mu ikosa kandi narabikoze ntabwo nemera kuriheramo. Intego ni ukudahora uheranwa n’amateka mabi.”
IKIGANIRO KIDASANZWE TWAGIRANYE NA THEO BOSEBABIREBA
Yanze kwemera byeruye mu kwirinda ko hagira undi mugore uzamura ijwi akavuga ko na we babyaranye. Ati “Ushobora kuva hano uvuga ngo narabikoze, n’undi agahaguruka ati ‘Nanjye hari ibindi bankoze’, n’undi akaza. Njyewe navuze ngo ndi umuntu wakora amakosa ariko utifuza kuyaheramo, ariko mvuze ngo narabikoze, oya! Oya!”
Umunyamakuru yamubajije niba azi Muhayimana Ruth uvuga ko babyaranye, undi ati “Ubwo se noneho ndasubiza iki? Njyewe mbona muzi, kandi ndamuzi.”
Imperuka y’induru kuri Theo Bosebabireba
Uyu muhanzi uvugana intekerezo nyinshi ku maso, yahishuye ko mu myaka yatambutse yaciye mu bibazo n’amakosa atagira ingano ariko ko abamuzi bose bagiye kubona umuntu mushya.
Ibyo yaciyemo byamusigiye isomo n’inyigisho zikomeye bityo ko nta muntu uzongera kumwumva mu nkuru z’induru n’ibibazo.
Ati “Ikintu gikomeye, ngusubiriremo kuruta byinshi, ni uko bagiye kuzabona Theo wundi utandukanye n’umaze igihe mu nduru no mu rusaku. Abenshi bagiye kuzabona Theo bari bakeneye, kuko ibintu nciyemo mbifata nk’inyigisho cyangwa ishuri. Nkuyemo amasomo atari make, wenda sinakwikosora ngo menye amanota mvanyemo ariko ndize bihagije.”
Yongeraho ko “Umuntu ukeneye Theo azongera kumubona ari Theo wundi. Theo umaze igihe asakuza agiye kuvaho. Icya nyuma nabwira abantu, bagiye kubona Theo wuzuye umwuka, uhanura, umeze nk’uku umbona.”
Byari uburangare…
Ibyo yaciyemo, induru n’ibibazo yivurugusemo, ahanini ngo ni we wabyiteraga. Nyuma yo kubona umuzi wa byose, yahisemo guhinduka kandi yizeye kuzafashwa n’imbaraga z’Imana.
Yagize ati “Maze igihe nanjye mbona ko mu ntambara naciyemo, nabonye ko utuntu twinshi twamvuzweho, habaga hari impamvu yo kurangara kwanjye. Umuntu ni uhinduka, nkwiye kugira umumaro urenze uwo nagiriye abantu.”
Ikinyamakuru ISIMBI ngo ni cyo cya nyuma kimubajije ku nduru yaciyemo. Ati “Izi nduru, ngira ngo ni wowe wa nyuma ubimbajije. Nta wundi nzabibwira.”
Amabanga ya Satani…
Imyaka yose Theo Bosebabireba amaze azwi mu gihugu, yahuzaguritse kenshi ndetse abiboneramo amabanga menshi ya satani kandi bidatinze azayashyira hanze.
Ati “Nzamena amabanga ya satani nagiye menya mu guhuzagurika kw’iminsi yanjye yashize.”
Uyu mugabo usanzwe afite abana batandatu, avugana isura iriho ibitekerezo byinshi ati “Igihe mba narapfiriye kirenze icyo mwamenyeye ko napfuye.”
Nta teraniro na rimwe agisiba ku Mudugudu wa Kicukiro Shell muri ADEPR, ni mu rugendo rwa Bosebabireba mushya.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE THEO BOSEBABIREBA AVUGA KU BIZAZANE YACIYEMO N’ABAGORE
PHOTOS&VIDEO: Dusabimana Aimable
)
Ibitekerezo
Gaby prt
Ku wa 27-02-2022Twese ikubise mwenedata tuyirenze urugo natwe tutarakubitwa
Theos
Ku wa 17-11-2018Nibyiza niba yumva afashe umwanzuro nk,umuntu w,umugabo. Ikibazo ntago ari ugukora amakosa ikibazo n,uguhera mu makosa. Gusa gerageza wikosore kdi ufate umwanzuro was burundu.
Theos
Ku wa 17-11-2018Nibyiza niba yumva afashe umwanzuro nk,umuntu w,umugabo. Ikibazo ntago ari ugukora amakosa ikibazo n,uguhera mu makosa. Gusa gerageza wikosore kdi ufate umwanzuro was burundu.
Dusenge Gilbert
Ku wa 16-11-2018Imani shimwe kbs ndamukunda cyn
Ngwino turagukumbuye nukuri
Ntawudakosa ark ariko ukamenya uburyo witwara mukosa
Imana igufashe muribyose
Ndagukunda cyn ni Dusenge Gilbert (kampala)
Dusenge Gilbert
Ku wa 16-11-2018Imani shimwe kbs ndamukunda cyn
Ngwino turagukumbuye nukuri
Ntawudakosa ark ariko ukamenya uburyo witwara mukosa
Imana igufashe muribyose
Ndagukunda cyn ni Dusenge Gilbert (kampala)
Dusenge Gilbert
Ku wa 16-11-2018Imani shimwe kbs ndamukunda cyn
Ngwino turagukumbuye nukuri
Ntawudakosa ark ariko ukamenya uburyo witwara mukosa
Imana igufashe muribyose
Ndagukunda cyn ni Dusenge Gilbert (kampala)
ABDOUL JOSHUA
Ku wa 15-11-2018IKIBABAJE NI INDIRIMBO YASOHOYE MUNYUMA.ukurwa ntivyari bibi iyo yitahuye akharuka ku Mana. Bamaze ku muhana. Akabita imbwa zimoka? Ni umuntu ariko ni ahinduke
Alexis
Ku wa 15-11-2018Theo Ndamukunz Cane Kandi Impanuro Atanz Uwariw Wese Arakwiy Kuzigendera! Burya Satani Ntarondera Abakiri Munzira Y’ubuyobe ,yibasira Abafashe Inzira Yokugororoka! Ariko Kuberako Abo Tugwana Atarabantu Buntu Turakwiy Kwama Dusenga Ubudasiba Dusaba Imbaraga Mumirimo Yacu! Maze Twanakora Ivyaha Tukirimbura Tukagarukira Uhoraho
ABDOUL JOSHUA
Ku wa 15-11-2018IKIBABAJE NI INDIRIMBO YASOHOYE MUNYUMA.ukurwa ntivyari bibi iyo yitahuye akharuka ku Mana. Bamaze ku muhana. Akabita imbwa zimoka? Ni umuntu ariko ni ahinduke
flav
Ku wa 15-11-2018Ni ukuri iyi ni imwe mu nkuru nziza zinahimishije mu binyamakuru byo muri iyi minsi.
Nta wambaye umubiri n’amaraso udakosa ariko itandukaniro ni uko umuntu w’Imana iyo akosheje Umwuka wera uramucyamura nawe akemera guca bugufi akihana. Ngubwo ubukristo tuvuga, ntabwo ari ukwitwa intungane. Hanyuma yo kwihana haba gufata ingamba zo kureka no guhinduka neza kuko nabyo birashoboka, umuntu akagira ubuzima bushya bwo mu mwuka.
Theo ibyo avuga Imana ibimufashemo kuko isi/iguhugu gikeneye abantu buzuye umwuka bahaguruka bagahamya Imana bashikamye. Kandi igisuzuguro cyasizwe ku Itorero ry’Imana gikwiye kuvaho.
Namene ayo mabanga ya Satani maze wirebere ngo aramuhunga kandi bishobora no kuzagira abandi byubaka bakava mu nzira mbi zabo.
Abandi bahanzi babaye aba stars bikarangira bavuye mu byizerwa nabo Imana ibasange.
flav
Ku wa 15-11-2018Ni ukuri iyi ni imwe mu nkuru nziza zinahimishije mu binyamakuru byo muri iyi minsi.
Nta wambaye umubiri n’amaraso udakosa ariko itandukaniro ni uko umuntu w’Imana iyo akosheje Umwuka wera uramucyamura nawe akemera guca bugufi akihana. Ngubwo ubukristo tuvuga, ntabwo ari ukwitwa intungane. Hanyuma yo kwihana haba gufata ingamba zo kureka no guhinduka neza kuko nabyo birashoboka, umuntu akagira ubuzima bushya bwo mu mwuka.
Theo ibyo avuga Imana ibimufashemo kuko isi/iguhugu gikeneye abantu buzuye umwuka bahaguruka bagahamya Imana bashikamye. Kandi igisuzuguro cyasizwe ku Itorero ry’Imana gikwiye kuvaho.
Namene ayo mabanga ya Satani maze wirebere ngo aramuhunga kandi bishobora no kuzagira abandi byubaka bakava mu nzira mbi zabo.
Abandi bahanzi babaye aba stars bikarangira bavuye mu byizerwa nabo Imana ibasange.
DAVID NSABIMANA
Ku wa 15-11-2018Theo yari yarambabaje nubundi gusubir’inyuma kwe buriya bwaruburyo bwiza bwo kugira ngo azagauke afite imbaraga zitasanzwe. Nukuri ndishimye niba koko avuga ukuri agiye gukorera Imana neza noneho