Umushumba Mukuru wa Elayono, Prophet Ernest Nyirindekwe, yitabiriye ibirori bikomeye byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiwemo ibihembo ku bayobozi n’abafatanyabikorwa b’indashyikirwa.
Yitabiriye ibi birori bya "White house Prayer of Our Nation Awards and Appreciation Gala”, nyuma yo guhura n’abakristo batandukanye mu muhango wa “Meet and Greet” wabereye Washington Dc muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Iki gikorwa cya ’White house Prayer of Our Nation Awards and Appreciation Gala’ batanga ibihembo ku Bayobozi n’Abafatanyabikorwa b’indashyikirwa, ariko bikanabamo umwanya wihariye wo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana.
Umunsi wabyo wa mbere, kuwa 5 Kamena 2026 byabereye Muri Leta ya Virginia, muri “Sheraton Pentagon City Hotel” ari n’aho hatangiwe ibi bihembo hakabera n’umusangiro, nyuma y’aho byakomereje i Washington Dc ku munsi wabyo wa kabiri none kuwa 06/06/2026 aho wo ari umunsi wahariwe gusenga.
Ni amasengesho ari kubera muri Pentagon National Monument Park, aho ahera saa yine za mu gitondo akageza saa kumi za nimugoroba.
Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizasozwa ku munsi wa gatatu wabyo mu bihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza bizabera “Redeemers Chapel” i Lanham muri Leta ya Maryland.
Prophet Ernest yavuze ko ibi birori ari umwanya mwiza wo guhura, kuganira ndetse no kumenyana na bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi by’umwihariko mu Itorero, bagasangizanya ubuhamya bw’uburyo imirimo y’Imana ikorekera mu bihugu bitandukanye, uko barushaho kwagura ubwami bw’Imana mu bice bitandukanye ndetse n’indi mikoranire ishoboka byose mu nyungu z’ubwami bw’Imana.
Akomeza avuga ko kandi ari umwanya mwiza wo gusenga, basengera isi mu bihe bigoye iri kunyuramo by’intambara, ubuzima bukomeje guhenda ndetse no gusenga no ubumwe bw’Itorero n’amahoro bikomeze biganze mu bice bitandukanye by’isi.
Mubo Prophet Ernest yahuriye nabo muri ibi birori harimo Umwami w’Ubwami bwa Ih
itte Amaise Ezinachi Okigwe, muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria, Nyiri Icyubahiro Eze Victor Ogbonna II, ni umuyobozi gakondo w’indashyikirwa wanahawe igihembo cyiswe “Exceptional Leadership in Diplomacy and Development Award” kubera uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere ubuyobozi bushingiye ku bwumvikane mpuzamahanga, ubufatanye ndetse n’iterambere rirambye.
Yahuye kandi na Winsome Earle-Sears, Umuyobozi w’indashyikirwa wanditse amateka muri politiki ya Leta ya Virginia, uwahoze mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi (Marine Corps), akaba n’umunyabigwi mu burezi, ubucuruzi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
)
Ibitekerezo