Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buvuga ko umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati muri iyi kipe, Ally Niyonzima yabeshyeye iyi kipe ko imurimo amafaranga y’amezi 4 abizi neza kandi abishaka.
Ku munsi w’ejo ni bwo uyu musore uri mu gihugu cy’u Burundi aho umuryango we uri yatangarije Radio10 ko iyi kipe imurimo umushara w’amezi 4 bataramwishyura bituma umuryango we ubayeho nabi i Burundi.
Yakomeje anavuga ko ubwo yajyaga gushaka icyangombwa muri Oman cyimwemerera gukinira iyi kipe(release letter), nta kintu na kimwe Rayon Sports yamufashije yaba itike y’indege, ibimutunga n’ibindi.
Aganira na ISIMBI, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yavuze ko ari ibinyoma Ally yahimbye abishaka cyane ko n’ayo mezi ane avuga ntayo aramara muri Rayon Spots.
“Ally Niyonzima arabeshya, ni bya bindi by’abakinnyi bacu batajya bavugisha ukuri, nta mezi 4 aramara muri Rayon Sports, yadusinyiye tariki ya 15 Mutarama 2020, ariko atwandikira ibaruwa ivuga ko amasezerano ye azatangira kubahirizwa ITC ye yabonetse, ngira ngo na mbere ajya gusinya nabikubwiyeho. Tariki ya 31 Mutarama ni bwo amasezerano ya Ally yatangiye kubahirizwa, ubwo se amezi 4 ashize he?”
Yakomeje agira ati“ibyo kuvuga ngo nta mafaranga twamuhaye arabeshya, ukwezi kwa mbere twaguhembye mu ntangiriro z’ukwa Kabiri, dukurikije amasezerano dufitanye na we nta mafaranga yagombaga kubona, ariko twamuhaye 60% by’umushahara.”
Ku kuba nta kintu ikipe yamufashije muri Oman, ibi nabyo yavuze ko uyu musore abeshya kuko ari bo bamutunze ndetse banishyuye itike y’igende yo kugenda no kugaruka.
Yagize ati“kujya muri Oman n’ubundi byari mu nshingano ze ntaho byarebaga Rayon Sports, kuko ni we wagombaga kuzana release letter kugira ngo yemerwe nk’umukinnyi wacu, si twe twari kuyizana, ariko ikinasekeje ni uko itike y’indege yo kugenda no kugaruka, ibyamutunze nitwe twabyishyuye.”
Ally Niyonzima ubu ari mu gihugu cy’u Burundi n’umyuryango we aho ikipe ya Rayon Sports ihamya ko yagiye mu buryo batazi ari na yo mpamvu ubufasha bageneye abakinnyi ba bo muri iki gihe cya COVID-19 we atabubonye, gusa ubwa mbere bwo ngo kuko yari akiri mu Rwanda yarabubonye.

Ibitekerezo
RUKUNDO, jean Bosco
Ku wa 21-04-2020NIBYO BAGOMBA KUYAKATWA NAHO IBYA ARIBYO NUKWIGWAHO MWITONZE MUKAREBA ICYAMUTEYE GUKORA IBYO MURAKOZE
David
Ku wa 18-04-2020Aba bakinnyi babeshya gutya ntabwo bazatera imbere. Niyo mpamvu bajya hanze ntibatindeyo
David
Ku wa 18-04-2020Aba bakinnyi babeshya gutya ntabwo bazatera imbere. Niyo mpamvu bajya hanze ntibatindeyo
Ngizwe Dieudonne
Ku wa 17-04-2020Ndumva Ally nawe atangiye kwigumura gusa ibi bihe bya covid 19 ntawe bitagizeho ingaruka. Umugabo anyagirwa nimvura hamwe nabandi ati ninge watose ngenyine