Siporo

Ally Niyonzima arifuzwa n’ikipe yo muri Tanzania

Ally Niyonzima arifuzwa n’ikipe yo muri Tanzania

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Niyonzima Ally nta gihindutse umwaka w’imikino utaha azawukina mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania.

Uyu musore winjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2020, ibitangazamakuru byo muri Tanzania bivuga ko ikipe ya Young Africans yatangiye kwegera uyu musore ngo abe yayerekezamo umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

Ikinyamakuru Saleh Jembe kivuga ko uyu ari umwe mu basore barimo gutekerezwao n’ubuyobozi bwa Yanga ngo abe yaza kubafasha mu kibuga hagati, ni nyuma yo gushima imyitwarire y’abakinnyi b’abanyarwanda bakinira iyi kipe, Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ISIMBI ko aya makuru ntayo bazi cyane ko amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, nyuma ya wo azaba afite uburenganzira bwo kuba yakwerekeza aho ashaka.

Ally Niyonzima yinjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2020 ayisinyira amezi 6, yari avuye muri Al Bashaer SC yo muri Oman.

Ally Niyonzima arifuzwa na Young Africans
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top