Sinema

Agahinda n’amarira kwa Rosine Bazongere(VIDEO)

Agahinda n’amarira kwa Rosine Bazongere(VIDEO)

Umukinnyi wa filime nyarwanda Rosine Bazongere ari mu gahinda nyuma y’uko umwe mu bakobwa bibumbiye mu muryango wa ’Her Friends’ yashinze apfushije umwana yokejewe n’amazi ashyushye.

Her Friends ni umuryango ugizwe n’abakobwa babyaye batarashaka abagabo(batewe inda zitateganyijwe), bibumbiye hamwe kugira ngo bajye bafashanya mu buzima bwa buri munsi ndetse bafashe n’abandi bahuye n’ibibazo nk’ibyabo.

Uyu muryango washinzwe na Rosine Bazongere umaze kwandika izina rye cyane mu ruganda rwa sinema nyarwanda.

Aganira na ISIMBI, yavuze ko muri uyu muryango bagize ibyago umwe mu bakobwa babana muri uyu muryango agapfusha umwana we nyuma yo kotswa n’amazi ashyushye akajywana mu bitaro ariko agahita yitaba Imana.

Ati"uwo mukobwa yabyaye abana babiri b’impanga, umwe rero ari ku kazi umukozi aramuhamagara aramubwira ngo umwana amazi aramwokeje, bamujyana kwa muganga, mu bitaro yamazemo iminsi nk’itatu bahita batubwira ko yitabye Imana."

Avuga kuri uyu mukobwa wapfushije umwana, yavuze ko nyuma yo gutwita ababyeyi b’umukobwa bahise bafungisha umuhungu kuko umukobwa atari yujuje imyaka y’ubukure kandi yaranifuzaga kumufasha, ikibabaje ni uko uyu mukobwa iwabo baje no kumwirukana.

Ikiganiro na Rosine Bazonmgere

Rosine ni we washinze umuryango Her Friends
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bonaventure
    Ku wa 26-10-2020

    Sha mwihangane ubuzima burako.eza mbashimiye uko mwarimubanye2

  • Uwamahoro Ange
    Ku wa 25-10-2020

    Icyambere nukwihangana GS biragora kubyakira ark Nyagasani agukomeze pe. Ikindi mubishoboye nange nifuzaga kwifatanya namwe muruwo muryango kuko nange ndumwe mubakobwa babyaye igihe kitaragera .murakoze

  • Mugisha aime Pacific
    Ku wa 25-10-2020

    Nibihangan

  • Mugisha aime Pacific
    Ku wa 25-10-2020

    Nibihangan

  • Niyonkuru Rachel
    Ku wa 24-10-2020

    mwihangane niyosi turiho idutwarira abo twakundaga ark bavand ntacyo umuntu yakora usibye kubyakira mwihangane

  • Niyonkuru Rachel
    Ku wa 24-10-2020

    mwihangane niyosi turiho idutwarira abo twakundaga ark bavand ntacyo umuntu yakora usibye kubyakira mwihangane

IZASOMWE CYANE

To Top