Abanyarwandakazi bakomeje kuvugisha Harmonize bituma ahiga ibikomeye
Umuhanzi ukomoka muri Tanzania umaze iminsi mu Rwanda, Abdul Rajab uzwi nka Harmonize akomeje kugaragaza ko abanyarwandakazi bamubuza gusinzira ndetse ashimangira ko mu minsi ya vuba azerekana urukundo rw’ubuzima bwe kandi akaba agomba kuba ari umunyarwandakazi.
Mu ijoro ryo ku wa Ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru gishize, ni bwo Harmonize yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yakiriwe n’abarimo Bruce Melodie baheruka gukorana indirimbo 2 (’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’.), Coach Gael wa 1:55 AM irimo ifasha Bruce Melodie muri iyi minsi.
Harmonize kuva yagera i Kigali yagiye agaragaza ko yishimiye u Rwanda binyuze mu buryo yagiye asabana n’abaturuge b’u Rwanda aho hari na bamwe babyungukiyemo akabaha amafaranga, asura uduce dutanduakanye nka Kigali Arena na Biryogo ahazwi nko mu Marangi ndetse yanahafatiye ifinguro.
Gusa kimwe mu bintu yagiye agarukaho ni uko akunda abanyarwandakazi aho akigera mu Rwanda yavuze ko afite amahitamo 2, gupfa cyangwa akarongora umunyarwandakazi.
Ati "mfite amahitamo 2 gusa! Imbunda indi ku mutwe ndapfa cyangwa ndongore uyu munyarwandakazi."
Uyu muhanzi yongeye kugaragaza ko abanyarwandakazi bamubuza gusinzira aho noneho yeruye akavuga ko mu minsi mike azerekana umukunzi we kandi agomba kuba ari umunyarwandakazi.
Ati "Rwanda urarenze, n’umugore ukora isuku mu cyumba cyanjye buri munsi ni mwiza, nashyingiranwa na we. Kigali ntiwankora ibi bintu, vuba cyane muraza kumenya urukundo rw’ubuzima bwanjye, agomba kuba ari uwa hano, sinjye uzarota mbonye umuryango wanjye mwiza. Mugende mubabwire."
Mu minsi ishize havuzwe ko uyu muhanzi yaba ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi Dabijoux, ibintu byatumye hari abakeka ko Harmonize yaba ari i Kigali yaje kureba iyi nkumi gusa amakuru ahari avuga ko batarabonana.
Uyu muhanzi wubatse izina mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagiye agaragaza ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ndetse ko anifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ibitekerezo
Kanamugire raban
Ku wa 28-01-2023Dukunda harmonize mubyukuri na tubera umukwe tuzishima walh
Kanamugire raban
Ku wa 28-01-2023Dukunda harmonize mubyukuri na tubera umukwe tuzishima walh