Abambari ba Bobi Wine batawe muri yombi, igitaramo cye kiburizwamo bitunguranye
Umuhanzi Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yongeye gutangaza guhagarikirwa igitaramo na Polisi ya Uganda ndetse bamwe mu bantu bari bari kumwe na we batabwa muri yombi.
Ibi byabereye mu Karere ka Jinja aho Bobi Wine yari afite igitaramo gikomeye yagombaga kuhakorera ariko kikaza guhagarikwa bitunguranye. Abinyujije kuri Twitter yanavuze ko Polisi yasatse City Hotel bari bacumbitsemo.
Yagize ati "Bafunze benshi mu bari bamperekeje. Ubu tuvugana polisi yagose aka gace kose inshakisha ahantu hose! Nzira iki? Ko nari ngiye kuririmba mu gitaramo bo ubwabo bari bemeye ko nkora."
Yakomeje agira ati "Twageze muri Jinja ku manywa y’ihangu izuba riva twakirwa n’abantu benshi cyane b’inshuti zacu hano. Ndibaza impamvu polisi yategereje ko ijoro rigwa kugira ngo itangire gushyira mu bikorwa iyi migambi mibisha yayo. Dukwiye kurenga ibi."
Yavuze ko Polisi ya Uganda yamusabye we n’itsinda rye ko bava muri Jinja yabashyizeho imbunda ndetse ngo inakubita benshi ibajyana muri Lugazi. Abandi ngo bajyanywe mu byerekezo bitazwi.
Ibi bije nyuma y’aho Bobi Wine atangarije mu kiganiro yagiranye n’imwe muri Televiziyo zo muri Uganda ko muri iki gihe ubutegetsi bwa Museveni buri gukoresha ibishoboka byose ngo bumuteze ubukene abure amafaranga yo gushora mu bikorwa bye mu gihe abandi bahanzi ari bwo baronka cyane.
Igitaramo cya Bobi Wine cyaburijwemo kije nyuma y’ibindi byinshi bitandukanye yagiye ategura mu Mujyi wa Kampala no mu nkengero zawo bikaburizwamo cyangwa bigafungwa.
Bobi Wine mu gihe gishize na bwo yahanganye bikomeye na polisi kugeza ubwo imushimuse imufungira ahantu hatazwi. Nyuma yo kuvayo akajya kwivuriza muri Amerika yahishuye ko yakorewe iyicarubozo rikomeye kugeza n’aho akururwa ubugabo bwe.

Ibitekerezo