Imyidagaduro

Abakobwa bazahatana muri Miss Supranational Rwanda bashyiriweho amabwiriza atoroshye

Abakobwa bazahatana muri Miss Supranational Rwanda bashyiriweho amabwiriza atoroshye

KS Ltd itegura irushanwa rya Miss Supranational mu Rwanda, yamaze gushyiraho amabwiriza abakobwa bazahatanira iri kamba bagomba gukurikiza harimo kuba nta mafoto y’urukuzasoni ye yigeze ajya hanze n’ibindi.

Abakobwa 14 nibo bamaze kurenga icyiciro cy’ijonjora rya mbere rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Nk’uko inkuru dukesha Inyarwanda ibivuga, aya mabwiriza yashyizweho akubiye mu ngingo 6.

Nyampinga wiyamaririza iri kamba agomba gukomeza kuba umwizerwa mu mico no mu myifatire, ku buryo atasiga icyasha irushanwa, kuba nta mafoto y’urukozasoni ye agaragara hanze byazamubangamira igihe yatsinze irushanwa.

Ntagomba kandi guharabika irushanwa, abo bahatanye, abakemurampaka ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’irushanwa, uzarenga kuri ibi azamburwa ibiembo azaba yaratsindiye.

Kugaragaza imyitwarire idakwiye mu irushanwa ndetse no hanze yaryo bizatuma uwiyamaza akurwa mu irushanwa. Ikinyabupfura nicyo kigomba kubaranga mu irushanwa ry’imbere mu gihugu ndetse no hanze igihe uzaba yatsinze yagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Uwiyandikisha agomba gusinya ko azubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga irushanwa. Utabikoze ntabwo yemererwa gukomeza irushanwa. Ku bijyanye no kwica amategeko ndetse n’amabwiriza y’irushanwa, bizakemurwa n’umuyobozi wa Miss Supranational Rwanda. Uwiyandikisha agomba gukurikiza ibisabwa byose kuko byashyiriweho we na bagenzi be.

Inshingano za Miss Supranational zizatangira amaze kwegukana irushanwa zirangire nyuma y’umwaka hamaze gutorwa uzamusimbura. Igihe cyose atazemera gukurikiza amategeko n’amabwiriza by’irushanwa, ibihembo bye bizahabwa igisonga cya mbere.

Nyampinga yemerewe gukora ibindi bikorwa bye bimuzanira inyungu ariko adakoresheje izina rya Miss Supranational na KS Ltd.

Abakobwa bazahatana mu ijonjora rya nyuma bagomba kuba 20, kuri ubu hamaze kuboneka 14 hasigaye 6.

Tariki ya 7 Nzeri 2019 ni bwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019, Umukobwa uzegukana Miss Supranational Rwanda azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda no guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational muri Poland, igisonga cya mbere kizahabwa ibihumbi 500 naho igisonga cya kabiri gihabwe ibihumbi 300.

Abakobwa 5 batambutse ku munsi w’ijonjora rya mbere

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top