Imyidagaduro

Abahatanira Miss Rwanda basuzumwe indwara; bamwe barize (Amafoto)

Abahatanira Miss Rwanda basuzumwe indwara; bamwe barize (Amafoto)

Abenshi mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda barize, abandi bagaragaza ubwoba bukomeye batinya urushinge ubwo basuzumwaga n’abaganga kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019.

Ibizamini by’uko ubuzima bw’abakobwa buhagaze, bwakorewe ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera, biri muri metero zitarenze magana abiri uvuye kuri hoteli bacumbitsemo.

Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda umwaka wa 2019 bari mu mwiherero mu Mujyi wa Nyamata, mbere yo gutangira bakorewe ibizimani byose by’ubuzima ndetse banabapima inda ngo barebe niba bose bujuje ibisabwa kuko nta mukobwa utwite wemerewe guhatana.

Uko ari 20, berekeje i Nyamata kuri uyu wa 13 Mutarama 2019 bajya gucumbika muri La Palisse Hotel imaze imyaka myinshi yakira abarushanwa.

Umwiherero watangiye ndetse buri wese afite intego yo gutsinda uhereye ku bizimini byanditse n’indi mikoro bazahabwa mu mwiherero.

Abakobwa bazabasha kugera ku munsi wa nyuma ya Miss Rwanda 2019 ni 15, tariki 24 Mutarama 2019 hazaba umusangiro (Gala Dinner) uzahuza abakobwa bose bari mu irushanwa ndetse hatangarizwe umukobwa wabanye neza n’abandi mu mwiherero (Miss Congeniality); umukobwa waranzwe n’umuco (Miss Heritage), umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) we azatangazwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa, n’uburyo azaba ashyigikiwe kuri uwo munsi biri mu bizamuhesha amanota.

Mbere yo kwinjira mu mwiherero nyir’izina, buri mukobwa yambuwe telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuba byamuhuza ntakurikirane amasomo n’inyigisho zizajya zitangwa.

Abakobwa bazajya bahabwa telefone inshuro nke ndetse nabwo bazikoreshe mu buryo buzwi neza n’ababakurikirana umunsi ku munsi mu mwiherero bagiye kumaramo iminsi cumi n’ine.

Nyampinga w’u Rwanda azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Uyu we ntiyashakaga kureba aho bamutera urushinge
Nimwiza Meghan, ni gutya yari yifashe bamutera urushinge
Keza Nisha we bamuteye urushinge bigoranye
Uyu na we byamugoye cyane kureba uko bamutera urushinge
Dr Higiro Jean Pierre ni we waganirije aba bakobwa ubwo basuraga ibi bitaro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top