Imyidagaduro

Abahanzi bazaririmbana na Diamond Platnumz i Kigali bamenyekanye

Abahanzi bazaririmbana na Diamond Platnumz i Kigali bamenyekanye

Abahanzi nyarwanda 11 ni bo batoranyijwe kuzafatanya n’umuhanzi w’icyamamare muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz ubwo hazaba hasozwa ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival.

Nyuma yo kuzenguruka Intara zose z’igihugu, Musanze, Huye, Rubavu na Ngoma, ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bigiye gusorezwa mu mujyi wa Kigali mu cyumweru cya kabiri Kanama.

Biteganyijwe ko tariki ya 17 Kanama 2019 ari bwo ibi bitaramo bizasozwa. Hakaba haratumiwe Diamond Platnumz mu rwego rwo kuza gutaramira abanyarwanda hasozwa ibi bitaramo.

Uyu muhanzi akaba azafatanya n’abandi b’Abanyarwanda, Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Igisupusupu, Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex.

Iki gitaramo kizabera kuri Stade Amahoro kwinjira bikaba ari ibihumbi 5 ahasanzwe, ibihumbi 20 na 15 mu myanya y’icyubahiro.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top