Umunyezamu w’ikipe ya Musanze FC, Ndoli Jean Claude umaze imyaka 15 akina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yatangaje ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye muri iyo myaka.
Ndoli Jean Claude yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda 2005 akinira ikipe ya Police FC, nyuma y’aho yakiniye APR FC kuva 2006 kugeza 2016, yahise akinira AS Kigali umwaka umwe yerekeza muri Kiyovu Sports kuva 2017 kugeza 2019 ari bwo yerekezaga muri Musanze FC.
Yakiniye kandi ikipe y’igihugu imyaka myinshi, ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize kandi bagerageje kwitwara neza.
Uyu mugabo uvuga ko ashobora kuba ari mu myaka ye ya nyuma akina umupira, aganira na ISIMBI yakoze urutonde rw’abakinnyi 11 beza bakinanye mu makipe yanyuzemo yose, akaba ari urutonde rwagaragayeho abakinnyi bakinanye muri APR FC n’Amavubi gusa.
Harimo abakinnyi nka Jimmy Mulisa, Jimmy Gatete, Katawuti ndetse na Karekezi, aba abenshi bakaba barahuriye muri APR F n’ikipe y’igihugu.
Dore 11 beza kuri Ndoli Jean Claude
Umunyezamu: Ndoli Jean Claude
Ba myugariro: Rusheshangoga Michel(APR FC), Ntaganda Elias(APR FC & Amavubi), Ndikumana Hamadi Katawuti(Amavubi) na Mbuyu Twite(APR FC & Amavubi)
Abakina hagati: Masifango Mutesa Patrick(APR FC & Amavubi) na Chimanga Mutambi(APR FC)
Ba rutahizamu: Jimmy Mulisa(Amavubi), Papy Faty(APR FC), Olivier Karekezi(APR FC & Amavubi) na Jimmy Gatete(APR FC & Amavubi)

Ibitekerezo