Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko nubwo yabaye umuhanzi ariko mu buto bwe yarotaga kuzaba umunyamakuru.
Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake bitewe n’umuziki we, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyanagarutse ku rugendo rwe rwa muzika.
Nick yavuze ko papa we umubyara ari we wamukundishije kujya mu rusengero binatuma agenda yiyumvamo cyane umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Muri icyo gihe umuhanzi w’Umurundi Niyikiza David ni we wamukundishije umuziki cyane na we yumva yaba umuhanzi.
Ati "Abahanzi ni benshi ariko hari umwe witwaga Niyikiza David w’umurundi, ari mu bankundishije kuririmba, yari umuririmbyi mwiza cyane."
"Abandi hari Christophe Matata ahantu twavukiye ni ahantu hitwa Bwiza, Christophe Matata n’abandi bakundaga kujya baza bagakora imyitozo bimenyereza mu gucuranga cyangwa kuririmba, tukajya kubareba rero nk’abana, ukareba ibyo bakora ukumva urabyifuje kuba wakora nk’ibyabo ariko nkumva ntabwo bindimo ko nazaba umwe muri bo kuko nari mfite izindi nzozi."
Richard Nick yakomeje avuga ko we inzozi ze kwari ukuzaba umunyamakuru ibyo kuba umuhanzi atabitekerezaga.
Ati "Njye nari mfite inzozi zo kuzaba umunyamakuru. Ntabwo nashakaga kuba umuhanzi, urumva nubwo nabarebaga turi abana muri njyewe numvaga nshaka kuzaba umunyamakuru."
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Nick Ngendahayo yageze mu Rwanda aho ari mu myiteguro y’igitaramo ‘Niwe Healing Concert’ kizabera muri Kigali Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Ibitekerezo