Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ben na Chance bakoze igitaramo cy’amateka muri Kigali Arena abakitabiriye bataha bafashijwe.
Ni igitaramo cyabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 cyiswe “Easter Jubilee Music Gathering”, cyafashije abantu kwizihiza Pasika.
Nk’uko zari inzozi zabo, bakaba barujuje Arena aho bataramiye abacyitabiriye mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo ’Igikombe Cyanjye’, ’Kare mu Museke’, ’Tamu’, ’Nyigisha’ n’izindi.
Ni igitaramo cyigishijwemo na Pastor Julienne Kabanda wafashije benshi ndetse bamwe bakemera kwakira agakiza.
“Easter Jubilee Music Gathering” ya Ben&Chance bakaba bari bifashishije abahanzi Papy Clever&Dorcas bishimiwe cyane.
Hari kandi itsinda ry’abaririmbyi bavukana bakinazamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine bari baririmbiye bwa mbere muri Arena akaba ari nacyo gitaramo cyabo cya mbere bari bakoze, banyuze benshi mu ndirimbo nka "Uriyo" na "Ibendera".

Ibitekerezo
Byukusenge jean claude
Ku wa 6-04-2026Baratwemeje bakomerezaho