Imyidagaduro

Miss Naomie yasabye abagore ikintu gikomeye

Miss Naomie yasabye abagore ikintu gikomeye

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yagaragaje ko ashingiye ku rugendo rwe bwite n’amasomo yakuye mu gitabo cye yise “More Than A Crown” byamusigiye imbaraga zo kwiyakira, kuba urugero ku bandi bagore no kudacika intege.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram mu gihe hakizihizwa ukwezi mpuzamahanga kwahariwe abagore, Naomie yavuze ko kwandika iki gitabo byamuhinduye cyane kurusha uko yabitekerezaga, kuko byamwigishije kwakira uwo ari we no gukomeza urugendo nubwo haba hari imbogamizi.

Yagize ati “Ntabwo nari nzi ko kwandika iki gitabo bizamfasha kumenya uko nkwiriye guhagarara ku kuri kwanjye no gukomeza n’iyo bitoroshye.”

Naomie yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iki gitabo butagarukiye kuri we gusa, ahubwo bwageze no ku bandi bagore, bikamwereka ko ubuzima bwe bushobora kuba isomo ku bandi.

Yasobanuye ko “More Than A Crown” atari igitabo kivuga gusa ku ikamba ry’ubwiza yegukanye, ahubwo ari inkuru y’urugendo rwo kwiyubaka no gukomera mu bihe bitandukanye.

Ati “Si ikamba navugaga, ahubwo navugaga urugendo rwo kuba umuntu ukomeye n’iyo wumva ucitse intege, kuba wiyizeye n’iyo wagira amakenga. Niba uri ahantu wumva utari uw’aho, cyangwa wumva unanijwe, ntucike intege. Hari imbaraga nyinshi mu gukomeza.”

Ubutumwa bwa Naomie bwanagarutse ku gushishikariza abagore kwemera umwihariko wabo no kwiha agaciro, ashimangira ko ibyo umuntu arimo kuba bifite agaciro kurusha ibyo Isi imushyiraho.

Miss Nishimwe Naomie yasabye abagore kudacika intege no mu bihe bikomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top