Imyidagaduro

Zari yerekanye inzu yahawe n’umukunzi we mushya

Zari yerekanye inzu yahawe n’umukunzi we mushya

Umunyamideli Zari Hassan ashobora kuva mu mu nzu Diamond Platnumz yaguze muri Afurika y’Epfo akimukira mu nshyashya yahawe n’umusore mushya bahararanye.

Mu minsi yashize abafana bamwotsaga igitutu bamusaba kuva mu nzu ya Diamond batandukanye undi agatsimbarara avuga ko ari umurage w’abana.

Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby[WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Aba bombi babanye imyaka itatu baza gutandukana. Diamond yahise akundana na Tanasha wo muri Kenya, Zari na we akundana n’umusore atajya agaragaza isura ye yita ‘King Bae’.

Uyu King Bae aherutse gutungura Zari amuha impano y’inzu nziza nayo iherereye muri Afurika y’Epfo. Zari amaze iminsi ayifotorezaho ndetse mu mpera z’icyumweru gishize hasohotse amashusho agaragaza ibikoresho bigezweho bayishyizemo.

Ikinyamakuru Tuko cyanditse ko Zari yabwiye inshuti ze ko ashobora kwimukira muri iyi nzu bidatinze bityo akaboneraho kubona agahenge nyuma y’igitutu abafana ba Diamond bamushyiragaho bamusaba kwimuka.

Zari yerekanye inzu yahawe n’umukunzi we mushya

Iyi nzu ifite igikoni kigezweho, icyumba kinini cya sinema, aho gukorera siporo, piscine hanze n’ibindi.

Zari yerekanye iyi nzu mu gihe mu minsi mike ishize yari amaze iminsi akozanyaho na Diamond wari uherutse kuvuga ko yamuciye inyuma kenshi kugeza ku munsi bafatiye umwanzuro wo gutandukana.

Zari n'abana babiri yabyaranye na Diamond
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top