Imyidagaduro

Zari yagaye Diamond Platnumz

Zari yagaye Diamond Platnumz

Nyuma y’uko Umuhanzi Diamond Platnumz atangaje ko agiye kwishyurira imiryango 500 ubukode bw’inzu amezi 3, Zari babyaranye abana babiri ntabwo yashimishijwe n’iki gitekerezo aho avuga ko agiye gufasha abandi ariko atazi uko abana be babayeho.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Diamond yatangaje ko agiye gufasha imiryango 500 muri ibi bihe bya COVID-19 ayishyurira ubukode bw’inzu.

Zari ikibibobona, abinyujije kuri Instagram yahise agaya Diamond aho yavugaga ko atakwishimiye gufasha abandi mu gihe atazi uko abana be babyaranye babayeho.

Yagize ati“ntuzi icyo abana ba we barya, uko baryama, niba amafaranga y’ishuri n’ubwishingizi mu kwivuza byishyuwe. Ntuzashimisha Isi mu gihe umuryango wa we utishimye utawitayeho. Urimo kubeshya. Abantu bamwe bahindutse abashimisha abandi.”

Mu kiganiro kuri Wasafi ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere, Diamond yavuze ko post ya Zari yayibonye ndetse ko yamuhamagaye bakavugana bagakemura ikibazo.

Yagize ati“ntabwo ibi bihe byorohereye abagore basigaranye n’abana nyuma yo gutandukana n’abagabo(…) nabonye ibyo yanditse nyuma y’igihe twaratandukanye, ubundi twajyaga tuvugana binyuze mu banyamategeko bacu ariko nyuma yo kubona ibyo yanditse nahise mwoherereza ubutumwa.”

“Namubwiye ko twagakwiye kwirinda ibitugonganisha bitari ngombwa cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Twagize ikiganiro cyiza. Yambwiye inkuru y’ubuzima bwe nanjye musubiza ngendeye ku yanjye. Namubwiye ko naketse ko yarimo ampana binyuze mu bana, ambwira ko atabikora dusanga harabayeho kwibeshya binyuze mu banyamategeko bacu.”

Yavuze kandi ko bumvikanye ko nyuma ya COVID-19 bazavugana neza uko bazajya barera abana babo mu buryo burambye.

Diamond Platnumz na Zari batandukanye muri Gashyantare 2018, hari nyuma yo kubyarana abana 2, ubu babana na nyina muri Afurika y’Epfo.

Diamond yavuze ko yavuganye na Zari kandi ibiganiro bigenze neza
Zari yamugaye gufasha abandi atazi uko abana be babayeho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kamana
    Ku wa 29-04-2020

    amakuru yimikin nimez kbs

IZASOMWE CYANE

To Top