Zari Hassan, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amashusho yamugaragaje yirengagiza umugabo wari wamwiyegereje ashaka kumugaragariza amarangamutima mu ruhame.
Ibi byabaye ubwo uyu munyamidelikazi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yari yagiye gushyigikira umugabo we Shakib Lutaaya mu mukino w’iteramakofe wamuhuje na Barista Timo.
Uyu mukino warangiye Shakib yitwaye neza atsinda uwo bahanganye, ibintu byashimishije abari bahari.
Nubwo intsinzi ya Shakib ari yo yari yitezweho kuvugisha benshi, ibyabaye kuri Zari byo byahise bifata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga.
Amashusho akomeje gukwirakwira hirya no hino agaragaza umugabo wari hafi ye amwitegereza cyane, asa n’uwamushimishijwe mu buryo budasanzwe.
Zari yahise afatwa na camera amwirengagiza mu buryo butuje agaragara ahindukirira kureba mu rundi ruhande, akomeza kumwenyura ariko atamwitayeho na gato, ibintu byafashwe na benshi mu bakunzi be nk’ikimenyetso cy’uko atashakaga kumuha agaciro.
Uyu mugabo yakomeje kumwitegereza, ariko Zari akomeza kwirengagiza iyo myitwarire, ibintu byafashwe na bamwe mu bafana be nk’ubunyamwuga no kwiyubaha.
Bamwe mu bamukurikirana bagaragaje ko imyitwarire ye igaragaza ko azi agaciro ke kandi ko yubaha urugo rwe.
Nyuma y’intsinzi, Shakib yashimiye cyane umugore we wamubaye hafi, agaragaza ko ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe muri uyu mikino.

Ibitekerezo
Mugishafabrice
Ku wa 15-04-2026Ibyizabitatseurwanda