Andi makuru

WhatsApp ntizongera gukora muri telefoni za Windows

WhatsApp ntizongera gukora muri telefoni za Windows

WhatsApp ntizongera gukora muri telefoni zikoresha ikoranabuhanga rya Windows guhera mu mezi atandatu ari imbere.

Umuvugizi wa WhatsApp yavuze ko guhera muri Ukuboza 2019, telephone zose zikoresha Windows zitazongera kwemererwa gushyirwamo WhatsApp.

Ni mu gihe n’izisanzwe ziyifite zizagenda zinanizwa, ntizishobore gukoresha imiterere imwe n’imwe ya WhatsApp.

Microsoft yahagaritse kongera gukora Windows yagenewe telefoni mu 2017. Icyo gihe yatangaje ko guhera ku wa 31 Ukuboza 2019 ntawe uzongera gukoresha ubwo bwoko bwa telefoni.

Abari bazitunze bakanguriwe gukoresha izindi zirimo ikoranabuhanga rya iOS ya Apple cyangwa Android ya Google.

WhatsApp kandi ntizongera gukora muri Android zishaje nka 2.3.7 na iOS 7 guhera muri 2020.

Windows Phone yamuritswe bwa mbere mu Ukwakira 2010, iza kuvugururwa yitwa Windows 10 Mobile muri 2015.

Muri 2017 Microsoft yarayihagaritse burundu ahanini kubera kutagurwa cyane no kuba abakora Apps za telefoni batarayishamadukiye.

Kugira ngo Microsoft itazima burundu mu ruhando rwa telefoni zigezweho yazanye muri Android na iOS app yayo yo gusura internet ‘Edge’.

Edge izajya ituma abantu bashobora guhererekanya amafoto, indirimbo n’andi makuru hagati ya telefoni na mudasobwa za Windows.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top