Imyidagaduro

Wema Sepetu yatangije ishuri

Wema Sepetu yatangije ishuri

Umukinnyi wa filime muri Tanzania, Wema Sepetu wanabaye nyampinga w’iki gihugu, yatangije ishuri ryigisha guteka.

Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania 2006, ni amasomo yatangiye gutangira kuri application ye ishyirwa muri telefoni yitwa ’WemaApp.’

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko igitekerezo cyatangiye nyuma y’uko abantu bagiye bamubwira ko azi guteka, yumva na we yabibyaza umusaruro.

Yagize ati"nabonye ibyiza ari uko nakoresha uyu mwanya nigisha guteka, amasomo azajya anyura kuri application yanjye ya ’WemaApp’ buri cyumweru, abafana banjye bukuri bajye bicara bafate amasomo."

Uyu mukobwa uretse kuba ari umukinnyi wa filime, cyangwa se yarabaye nyampinga wa Tanzania 2006, yamenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz.

Wema yatangije ishuri ryigisha gutega
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top