Douglas Mayanja wamamaye mu muziki nka Weasel yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha muri Uganda kubera gusohora indirimbo za nyakwigendera Mowzey Radio baririmbanaga atabiherewe uburenganzira n’umuryango we.
Uyu muhanzi yahamagajwe n’ubugenzacyaha ku cyicaro gikuru cyabwo muri Kibuli ngo yisobanure nk’uko nyina wa Radio witwa Jane Kasubo yabitangarije ikinyamakuru Chimp Reports.
Yavuze ko Radio yari yarandikishije ikigo kiri mu mazina ye bizamura impungenge mu muryango ku ikorwa, isubirwamo n’igurishwa bya zimwe mu ndirimbo ze mu buryo butemewe n’amategeko bityo bakifuza gukurikirana ababikoze.
Mu batumijwe n’ubugenzacyaha muri iki kirego cyazamuwe n’umuryango wa Radio harimo na Chagga wari umujyanama wa Goodlyf, yamaze amasaha menshi abazwa, bivugwa ko yatanze amakuru y’ingenzi azafasha mu guca urubanza.
Ubujyanama bw’itsinda Goodlyf mu cyumweru gishize bwakojeje agati mu ntozi busohora album yose y’indirimbo zakozwe na Radio ariko zitari zarashyizwe ahagaragara.
Ni umuzingo wiswe ’Moses The Great’, bakoze mu kumuha icyubahiro ariko ntibyakirwa neza n’abavumbuye ko byakozwe nk’uburyo bwo kwiba umutungo mu by’ubwenge nta burenganzira bw’umuryango wa nyakwigendera.
Weasel we amaze iminsi atangaje ko adasobanukirwa neza impamvu umuryango wa Radio ukomeje kumukurikirana mu gihe icyo ashyize imbere ari ugusigasira umurage wa nyakwigendera.
Intonganya hagati y’umuryango wa nyakwigendera na Weasel ziri gufata indi ntera mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umwaka ube urashize yitabye Imana. Mowzey Radio yavutse ku wa 25 Mutarama 1983 apfa kuwa 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu, yari atarashaka umugore mu buryo buzwi.
Uyu muhanzi wari umaze imyaka irenga icumi akunzwe mu muziki wa Uganda, yaguye mu bitaro bya Case Hospital. Yazize ingaruka yatewe n’inkoni yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar i Entebbe.

Ibitekerezo
Albert nzisabira.
Ku wa 24-07-2022Ndifuza ko noyaga numwe mubagora ba radio