Wa mukobwa wagerageje kwiyahura kubera urukundo yapfuye, birakekwa ko umusore yamuriye akayabo
Hatangimana Scolastique wagerageje kwiyahura kubera urukundo asimbutse igorofa rya 4 mu nyubako ya Makuza Peace Plaza ntahite apfa, yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK.
Mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu ni bwo uyu mukobwa yasimbutse mu nyubako ya Makuza Peace Plaza mu igorofa rya 4 mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko byagaragaye muri bimwe yari afite, ntabwo byari impanuka ahubwo yari yateguye kwiyahura bitewe n’umusore yakunze akamuhemukira.
Nk’uko byagaragaye ku rwandiko yari yanditse, Scolastique yari yandikiye umusore witwa Kubwimana amunenyesha ko yamukunze we agatesha agaciro urukundo yamukunze, bityo ko atakibashije kwihanganira uburibwe arimo.
Uyu mukobwa kandi yagaragaje ko atari abanye neza n’umuryango we kuko yanditse ko bamwanze bigatuma arwana n’umutima kugeza aho ananiriwe, yanasabiye Nyirasenge wakabaye nyina dore ko yari impfubyi kudapfana umutima mubi afite.
Uyu mukobwa yari impfubyi ababyeyi be, abavandimwe be batatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Amakuru avuga ko amashuri abanza yayize i Gisenyi aba mu kigo cy’impfubyi cy’umubikira witwa Patricia. Amashuri yisumbuye yayize kuri ADEC Gatumba muri Ngororero mu gihe kaminuza yayize muri INES Ruhegeri.
Patricia, wa mubikira wamufashaga, arangije muri INES yamufashije kujya gukomeza amashuri ye mu Buhinde ari nabwo yatangiye gukundana n’uyu muhungu, yagiye amwoherereza amafaranga amwizeza ko bazabana.
Yaje kuza mu Rwanda nyuma ngo amenya ko uyu musore afite abandi bakobwa, baza no gutandukana, byaje gukubitiraho n’ibibazo by’umuryango ahitamo kwiyahura.
Hatangimana Scolastique yavutse tariki ya 14 Werurwe 1994, ngo yajyaga akunda kugira n’ibibazo by’ihungabana bitewe n’ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma yo kwiyahura ntiyahise apfa ahubwo yahise yihutanwa kwa muganga muri CHUK ari naho yaguye.
Amaze kumanuka
Yahise ajyanwa kwa muganga
Urwandiko yasize yanditse
Hatangimana wiyahuye
)
Ibitekerezo
Odila
Ku wa 9-09-2019Imana imwakire mu bayo
Odila
Ku wa 9-09-2019Imana imwakire mu bayo
Odila
Ku wa 9-09-2019Imana imwakire mu bayo
Odila
Ku wa 9-09-2019Imana imwakire mu bayo
umunezero caline
Ku wa 8-09-2019Andika Igitekerezo Hano ohhhh imana imwakire mubayo kd agire iruhuka ridashirA
a
Ku wa 8-09-2019nukuri birababaje,gusa Imana imwkire mubayo
MANIRAKIZA sagheti
Ku wa 8-09-2019uwomukobwa wiyahuye aphanye nayomashuri koko
Birababaje
Ku wa 8-09-2019Birababaje,guca mu buzima bukomeye nkubwo yaciyemo ari imfubyi none akaba ananiwe no kwihanganira ibyo yaragezemo.Gusa tujye twizera Uwiteka n’imbaraga ze nibyo bizadufasha kuba muri iyi si . naho ubundi satani aba ashakisha aho yamenera ngo ababaze abantu Imana yiremeye.
isomo: ibibazo ntibizabura kuza ,ariko twizeye Yesu ,azadufasha kubicamo kuko ni Umutsinzi kd hamwe nawe tuba abatsinzi.
bahire valentine
Ku wa 7-09-2019imana imwakire kdi umuryango we wihangane
Kubwimana elie
Ku wa 7-09-2019Abasore ni mwisubireho nuko ibyo muri gukorera abandi bana sibyiza gusa nizeyeko Rib igiye gukora akazi kayo
Kubwimana elie
Ku wa 7-09-2019Abasore ni mwisubireho nuko ibyo muri gukorera abandi bana sibyiza gusa nizeyeko Rib igiye gukora akazi kayo