Video: Umwarimu wavuzwe mu bushyamirane na Clarisse Karasira yamwise ‘umunyeshyari’
Karasira Clarisse, umuririmbyi mushya umaze kwigaranzura benshi mu muziki wa Gakondo yiswe ‘umunyeshyari’ na Mwarimu Ben batangiranye akanamwigisha gitari.
Izina rya Clarisse Karasira ryatangiye kuvugwa mu Rwanda biturutse ku ndirimbo ‘Izuba rirarenze’ yasubiyemo agacurangirwa n’umuhanzi mugenzi we witwa Mwarimu Ben ari na we bafatanyaga cyane agitangira kumenyakana.
Bidatinze Karasira na Mwarimu Ben baje gushwana ku mpamvu zamenywe na bo ubwabo ariko biza kujya mu itangazamakuru bamwe bakavuga ko uyu mukobwa yanze kuririmbira mu itsinda, hari n’ibyavuzwe ko umuhungu yashatse ko baryamana biranga.
Hakizimana Benjamin asanzwe ari umwarimu wigisha Indimi mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kamonyi. Yahisemo izina ry’ubuhanzi rya Mwarimu Ben akaba ari na we ugaragara muri video acurangira Clarisse Karasira mu ndirimbo yasubewemo yitwa ‘Izuba rirarenze’ ya Niyigaba Vincent .
Iyi ndirimbo yabaye umuzi wo gushwana kwabo. Mwarimu Ben avuga ko yababajwe n’uko uyu mukobwa yayisohoye yayise iye gusa kandi barafatanyije; ibi byasembuwe n’uko Clarisse Karasira yafashe ifoto bafotowe bagiye gucurangira muri Radio Rwanda amukataho ayisigaraho wenyine ndetse amuha gasopo ko atemerewe kugira aho ayishyira.
Mwarimu Ben yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko ibyo Karasira yamukoreye byamubabaje cyane.
Yagize ati “Ibyo Clarisse Karasira yankoreye byarambabaje cyane, kuko ni wa muntu wambwiraga ngo ‘ifoto ifite icyo ivuze mu itangazamakuru’ akimara kumbuza kuyisakaza ku mbuga nkoranyambaga. Yansabye ko nsiba amafoto yose naba narashyize ku mbuga nkoranyambaga turi kumwe, nyuma nibwo yashyizeho ifoto yacu turi muri Radio Rwanda ankata umutwe nyivaho asigaraho wenyine.”
Yongeyeho ko ibyo yakoze yumva yarabitewe n’ishyari rimurimo ndetse no kwikunda gukabije. Ati “Ni ishyari riri muri we. Urumva twahuye ataraba umuhanzi, nta gihangano yagiraga rero kuba yaragize amahirwe tugahura mfite ubwo bumenyi mu njyana gakondo nanjye nkaba nari ngize amahirwe nkamwunguka, wari umwanya ukomeye cyane wo gushyira imbaraga hamwe tugafatanya.”
Kuba Karasira yaranze ko bakomeza kuzamukana nk’abatangiranye mu muziki, kuri Mwarimu Ben ngo asanga bisa nko ‘kurira igiti buri shami urenze ukajya uritema’.
Ati “Ibyo yakoze ni nka kumwe wurira igiti ishami uzamukiyeho urirenze ukaritema, iyo ugeze hejuru rero umuyaga ugahuha na we ureba hasi ubwoba bukakwica.”
Asoza agira ati “Nta tiku nshaka gukurura, nagiraga ngo nerekane ko hari ibyo yashatse kubeshya. Hari ukuri guhari abantu bari bakwiye kumenya.”
Karasira na we aheruka kubwira Isimbi.rw ko ibyo Mwarimu Ben agenda atangaza bigaragaza umwuka mubi uri hagati yabo ngo “Ni ibihuha bidakwiye guhabwa agaciro”.

Ibitekerezo
bingwa
Ku wa 3-06-2019Muraho,
Ku micurangire ya guitare, ikimaze kugaragara ni uko abitwa bahanzi bacu bayicuranga bakeneye kuyiga neza kuko usanga bahuzagurika nk’uyu Mwarimu. Imirya ya guitare yitwa uhereye ku munini ujya ku muto" Mi, La, Re, Sol, Si, Mi. Akaba ariyo mazina yemewe mpuzamahanga kandi ajyannye n’amanota ivuga iyo icuranzwe.Iyo mirya ishobora gucurangwa umwe ku rumwe (inota ku inota) cyangwa igacurangwa ari myinshi icya rimwe (amanota menshi icyarimwe) aribyo bikora bikanitwa Accords/chord mu ndimi z’amahanga. Accord/Chord ziba zihagije ubwazo kandi ntabwo zikurikirana nk’uko amanota asanzwe akurikirana ngo do re mi fa sol la si. Uruherekane rwa za accords (progression d’accords/chord progression) rukurikiza uko amanota azigize agenda aherekanya uburyohe bw’umuziki (harmonie), bityo urugero nk’uruhererekane rwa za accord mu ijwi (ton) rya DO accord ibanza ya DO ikurikrwa ni’ya FA nayo ikurikirwa n’iya SOL nayo ikagaruka kuri DO, uruhererekane rukaba ruruzuye.
Nagira inama abacuranga guitare kujya bashishikarira kuyiga neza kuko kuri Internet amasomo yayo yuzuyeho ku bwinshi ubundi bakareka guhuzagurika no gushingira kubyo beretswe gucuranga gusa bagitangira kwiga guitare. Iyi ni imwe mu mpamvu usanga abitwa ko bayicuranga cyangwa bacuranga live bacuranga bimwe hose kubera ubumenyi bw’ibicurangisho bakoresha budahagije no kudafata umwanya wo kubyiga.
Murakoze