Iyobokamana

VIDEO: Umuririmbyi Gentil Misigaro yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka 15 aba muri Canada

VIDEO: Umuririmbyi Gentil Misigaro yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka 15 aba muri Canada

Gentil Misigaro yakiriwe i Kigali, nyuma y’imyaka 15 aba muri Canada, yageze i Kanombe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019.

Uyu muhanzi yakiriwe n’inshuti ze za hafi, ndetse n’abo mu muryango we bose bari biteguye kumuha ikaze mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi aba mu mahanga.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa kumi z’umugoroba. Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru yashimangiye ko yishimiye kugaruka ku ivuko, ndetse ngo icyo yari akumbuye kurusha ibindi ni ikirere n’urugwiro rw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ni ibyishimo gusa nyuma yo kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 15 dore ko mpaheruka muri 2004”.

’Hari imbaraga Rwanda Tour’, ni cyo gitaramo cya mbere Gentil Misigaro aje gukorera mu Rwanda. Giteganijwe kuba tariki 10 Werurwe 2019, kikazabera muri Camp Kigali aho imiryango izaba ikinguye kuva Saa kumi z’umugoroba.

Iki gitaramo kije nyuma y’ibindi bitandukanye yakoreye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki gitaramo Gentil Misigaro azaba ari kumwe n’abaramyi n’abaririmbyi batandukanye barimo Aime Uwimana, Alarm Ministries, Adrien Misigaro, Bosco Nshuti, Evan Jarrell na Shekinah Worship Team y’i Masoro.

Gentil Misigaro avuga ko iki gitaramo cye ari umwanya mwiza wo gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya. Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa.

Ku bantu bari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, itike yo mu myanya isanzwe iragura 5,000Frw, muri VIP iragura 10,000Frw, ameza y’abantu 8 ni 200,000Frw.

Ku bantu bazagura amatike ku munsi w’igitaramo ni ukuvuga ku muryango w’ahazabera igitaramo, itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 10,000Frw, muri VIP ni 15,000Frw naho ameza y’abantu 8 ni 200,000Frw.

Gentil Misigaro ugiye gukorera igitaramo mu Rwanda ni umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada. Igitaramo Gentil Misigaro azakorera mu Rwanda ni cyo cya mbere azaba ahakoreye.

Misigaro Gentil usanzwe ari umuhanga mu muziki yagarutse mu Rwanda
Misigaro yaganiriye n'abanyamakuru nyuma yo kugera mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top