VIDEO: Umunyamakuru Edith yavuze uburyo yarokotse impanuka ikomeye agereranya no kuva mu mva
Umunyamakuru Edith Nibakwe, yavuze uburyo yarokotse impanuka agereranya no kuva mu mva, iyi mpanuka ikaba yaratwaye ubuzima bwa bamwe mubo bari kumwe mu modoka, we akaba yaravunitse ahantu 9 amagupfa yacikaguritse.
Umwaka ushize nibwo hakwirakwiye amafoto y’uyu munyamakuru ari mu mbago, hari nyuma yo kurokoka impanuka yamutunguye ndetse ikanatungura benshi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko impanuka yabaye mu kwezi kwa Kanama 2018, ubwo yari avuye gusenga muri Zion Temple atashye i Nyamata aho yari atuye.
Avuga ko mbere yo gutaha ava ku rusengero yabanje kubura amahoro muri we, ndetse n’abapasiteri bakamuhamagara ngo bamusengere ariko batazi icyo bamusengera.
Nyuma yafashe moto atashye ariko ageze Kicukiro Centre yigira inama yo gufata Taxi Voiture kuko yumvaga arushye kandi mu gitondo afite akazi, ngo aheruka bari Nyanza ya Kicukiro kuko yaje gusinzira akongera gukanguka ari mu bitaro.
Yagize ati“namaze kuva kuri moto, hari taxi voiture iburamo abantu babiri, nayinjiyemo hahita haza n’undi mugabo nawe yinjiramo, ariko tutaragenda uwo mugabo akenera kujya kugura umugati, arambwira ngo mfasha iyi telefoni ndaje, akigenda hahise haza undi mugore nawe aravuga ngo ndegenda muri iyi modoka, ndamubwira nti iruzuye, ati oya ndagenda muri iyi nigira hirya turegerana.”
Yakomeje agira ati“ikintu cyaje kumbabaza uwo mugore yaje gupfira muri iyo mpanuka, hari igihe uvuga ngo uyu mugore iyo mwangira kugenda, kuko urumva aho nari nicaye nigiye inyuma aba ari we uhicara. Turagenda, tuganiraho gato n’uwo mugore, tugeze nk’i Nyanza njye ndasinzira ntabwo nzi aho ibitotsi byavuye, nongeye gukanguka ndi kwa muganga, ku buryo n’impanuka yabaye yari ikomeye ariko ntabwo nigeze mbyumva, ni imodoka zagonganye.”
Akomeza avuga ko mu bantu bari kumwe uwo yabashije kumenya ko yarokotse ari wa mugabo wamufashije telefoni, abandi bagore babiri bo ngo yamenye ko bapfuye naho abandi ntazi uko byagenze.
Edith Nibakwe yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo radio Izuba, radio Isango Star, radio 10 na Authentic radio zo mu Rwanda, ubu akaba akorera radio mpuzamahanga y’abafaransa ya RFI mu ishami ry’igishwayili, yanakoreye kandi radio ya RPA yo mu Burundi.
Reba hano ikiganiro Edith yagiranye na ISIMBI TV
)
Ibitekerezo
nsenga samuel
Ku wa 17-12-2019ndabakunda mwese