Iyobokamana

VIDEO: Tonzi yasubije abamurwanyije akora muri Primus Guma Guma

VIDEO: Tonzi yasubije abamurwanyije akora muri Primus Guma Guma

Uwitonze Clementine [Tonzi] wanenzwe na benshi kuba yaragiye gukora mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nk’umukemurampaka kandi ari umurokore, yababwiye ko nta kibazo ahubwo ikibazo cyari kuba iyo aza kuba umukemurampaka w’abanywa inzoga.

Tonzi ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana, muri 2014 ni bwo yatoranyijwe bwa mbere nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa ‘Primus Guma Guma Super Star’.

Kuba iri rushanwa riterwa inkunga na Bralirwa, ikora inzoga ya Primus yitiriwe iri rushanwa kandi akaba ari umuhanzi w’indirimo zihimbaza Imana yanenzwe na bamwe kuba yaremeye kujya muri iri rushanwa gukoramo.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Tonzi yavuze ko nta kibazo kirimo ngo kereka iyo aza kuba akiranura abantu banywa inzoga kandi ngo na fanta banywa zikorwa na Bralirwa.

Yagize ati”Ababirwanyije si benshi ni ba bandi ba nzakagendana ukobona akavuga no wambaye impeta, wasutse. N’abandi barabikora cyane njyewe ni uko nagiye kuri televiziyo, njyewe iyo bampamagara bakambwira ko uzaba umukemurampaka w’abantu banywa inzoga sinari kubyemera kuko sinywa inzoga sinzi amahame agenga abantu banywa inzoga, ariko kuba barambwiye ngo Tonzi uzaza ube mu bakemurampaka b’abahanzi baririmba kuko Imana yampaye iyo mpano nta kibazo kirimo.”

Yakomeje agira ati”Ubuse iyo umwarimu agiye mu ishuri yigisha abanyeshuri bo mu idini rye gusa? Cyangwa iyo tugiye mu bukwe fanta tunywa zikorerwa he?”

Tonzi yavuze ko kandi abantu bose baba bagomba kubana neza nta kibavangura, ahubwo ko bitewe n’amahitamo y’umuntu ari we ugena icyo akeneye nk’uko Imana ariyo yabiremye.

Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana waririmbye Iby’Iwacu, Omushagama wa Yesu, ubu akaba aheruka gusohora indirimbo yitwa Isooko.

Tonzi ngo ibyo yakoze nta kosa ririmo

Reba ikiganiro na Tozni hano

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top