VIDEO: Tom Close yavuze kuri Madame Jeannette Kagame n’umwanya ukomeye yahawe
Umuhanzi Tom Close uherutse kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri ngo abe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga Amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) yasobanuye uko yakiriye akazi yahawe, byinshi ku buzima bwe n’imigambi afite mu minsi iri imbere.
Dr. Muyombo Thomas uzwi nkaTom Close mu kiganiro kirambuye yagiranye na Isimbi.rw, yavuze ko afata umwanya yahawe nk’intambwe ikomeye kandi ishimishije yateye mu buzima.
Asobanura ko kugira ngo ahabwe uwo mwanya byanyuze mu ipiganwa agakora ikizamini, ariko ko kubera ari umwanya w’ubuyobozi ngo hari abagombaga kureba niba yujuje ibisabwa byose bikwiye umuyobozi.
Yemeza ko amakuru y’uko yabonye uwo mwanya yamutunguye ati “Hari hashize igihe gito ibyo bizamini mbikoze nari nzi ko igihe icyo ari cyo cyose bishobora kuzakunda ariko inama y’abaminisitiri ntabwo umenya igihe ibera, nubwo nari nziko bishoboka byarantunguye kandi byaranshimishije.”
Yongeyeho ko yamenye iby’iyo nkuru mu gitondo akiryamye akabibwirwa n’umugore we, ubundi bakajya gushakisha ibyemezo by’inama y’abaminisitiri mu binyamakuru ngo barebe niba ari byo koko.
Tom Close, ahamya ko guhabwa akazi k’ubuyobozi muri leta ari amahirwe kandi bikerekana ko n’undi wese ashobora kugera ku nzozi ze.
Yagize icyo avuga ku kuba muri iki gihe Leta y’u Rwanda iri guha imyanya y’ubuyobozi abantu bakiri bato mu myaka. Atanga urugero mu ku kuba mu bindi bihugu urubyiruko rukirwana inkundura rushaka guhabwa uburenganzira bwarwo.
Ati ariko “Twebwe ubwo burenganzira turabufite kandi tubuhabwa n’umukuru w’igihugu, kuko kubona minisitiri w’imyaka 30 ni ibintu bidasanzwe, hari ahandi ujya ugasanga mu bindi bihugu nk’umwanya nakoragamo ukoramo umuntu w’umusaza.”
Asanga inshingano yahawe zitazabangamira ibikorwa bye by’umuziki kuko na mbere y’uko azihabwa yari asanzwe afatanya akazi ka leta no kuririmba, kandi ngo kugeza ubu nta wari yamusaba kureka kimwe muri byo.
Yagize icyo avuga kuri Madamu Jeannette Kagame, uherutse gusaba abandi kumwigiraho
Tom Close asanga kuba Umufasha wa Perezida wa Repubulika yaramenye ibyo akora akabishima ari ibintu bidasanzwe.
Ati “Kuba ubuzima bwa Tom Close bwaramuciye mu maso akabubona agasanga ari ikintu akwiye kuvugaho akabwira abantu ko abahanzi bakwiye kugira ubuzima abandi bareberaho ni ikintu cyandenze ni nayo mpamvu ntacyo nakivuzeho kuko numvise nta magambo akwiye yo kubivugaho mfite n’ubu sinumva ko aya nkoresheje ahagije.”
Yakomeje asaba ko buri muntu abaho azi ko hari abandi bamureba, akamenya ko nihagira ibyo akora nabi hari abo bigiraho ingaruka.
Umuhanzi Tom Close, watanze inama z’uburyo umuntu ashobora gukora ibintu byinshi icyarimwe kandi ntihagire icyangirika, avuga ko yari afite imishinga irimo igitaramo azakora amaze gutunganya neza ibyo mu kazi agiyemo.
Ateganya gushyira hanze indirimbo zirimo izo azafatanya n’abandi bahanzi n’iya Hip Hop.
)
Ibitekerezo