Sinema

VIDEO: Njuga yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yo gushinja Assia kwicuruza

VIDEO: Njuga yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yo gushinja Assia kwicuruza

Umukinnyi wa filime Ngabo Leon uzwi nka Njuga yatangaje ko yitabye Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ngo yisobanure ku byaha ashinjwa na mugenzi we Mutoni Assia, birimo ubujura no kumusebya ko yaba yicuruza mu mahanga.

Njuga avuga ko yabonye ‘convocation’ yamugezeho ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Gicurasi 2019. Yavuze ko byamutunguye kuko yasanzemo ibindi birego byinshi bya Assia aho avuga ko yamwibye inkweto, imyenda, telefoni, ibihembo byo muri sinema n’ibindi.

Yagize ati “Ntabwo natekerezaga ko umuntu muzima ashobora kugushinja ibintu bitabaho. Njyewe nabanye n’abantu benshi ngendana na benshi, nta muntu uranshinja ubujura, usibye uyu mukobwa wagiye akihandagaza mu bantu, akajya kuvuga ngo naramwibye. Gusa impamvu arayizi, ukuri kuraryana kandi kuratsinda ntabwo njyewe yantsinda, Assia njyewe ndamufite gutya, mufite mu kuri.”

Njuga avuga ko ibibazo bye na Assia byose byaturutse kuri D’Amour Selemani no kuba ari we wavuze ko bakoze ibisa n’ubutekamitwe mu kumushakira inkunga y’ubuvuzi. Ngo abantu bari kumugendaho bari mu gatsiko kasarurije uyu mukinnyi wa filime urwaye impyiko, mu bo ashyira mu majwi harimo Muniru n’abandi.

Yemeza ko Assia atamukanze ku magambo yatangaje kuko we afite ibimenyetso by’ibyo na we amushinja byose, ati "Bakoreshe tekinike zose bashaka ariko ntibari bumbone."

Njuga yari yabanje kuvuga ko Assia ajya kwicuruza hanze, mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV ntiyavuze byinshi ku bimenyetso avuga afite ariko yamubwiye ati “Wibuke ko hari ahantu twajyaga tujyana, ntuze no kubishidikanyaho mu kwibuka aho nakuye kuvuga ko wicuruza. Twibukiranye amenye ngo Njuga ni muntu ki, niyicunge nanjye nicunge.”

Mutoni Assia wareze Njuga[Kadogo] bakinana muri filime Seburikoko, yavuze ko atamujyanye mu bugenzacyaha agamije kumufungisha gusa ahubwo ngo ashaka ko n’abandi bakora nk’ibye babiryozwa.

Yemeza ko Njuga yamwibye ibintu byinshi mu bihe bitandukanye mu minsi yashize agerekaho no kumutaranga bigamije kumwandagaza no kumusiga isura mbi ari nacyo cyatumye aterura ajya kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Yavuze ko hejuru yo kuba uyu musore yazagongwa n’itegeko naramuka atsinzwe, ngo byaba byiza ajyanywe mu kigo ngororamuco agafashwa mu kugira imyitwarire inoze.

Yagize ati “Njyewe icyo nshaka ni uko Njuga agororwa kuko simusabira igifungo. Nonaha sinzi icyo amategeko ari bugene, icyo nabikoreye ni ukugira ngo n’abandi babikora bamenye ko hari amategeko.”

Ikiganiro na Assia Mutoni usaba ko Njuga yaryozwa ibyo akomeje kuvuga:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top