Sinema

VIDEO: Nana waciye ibintu muri City Maid yashinze iduka ryihariye i Kigali; Twamusuye

VIDEO: Nana waciye ibintu muri City Maid yashinze iduka ryihariye i Kigali; Twamusuye

Nana, umwe mu bakobwa bahagaze neza mu gukina filime yateye indi ntambwe atangiza iduka ryambika abantu bigezweho i Kigali, yemeza ko umusingi wa byose ari icyuya yabize akina.

Ubusanzwe yitwa Nadege Uwamwezi azwi cyane filime zakunzwe cyane mu Rwanda nka ‘Catherine’, ‘Nkubito ya nyamunsi’, ‘Rwasibo’ n’izindi. Mu zo yakinnye zose, iyatumye izina rye ryamamara cyane ni ‘City Maid aho akina yitwa Nana.

Uretse gukina filime, ubu Nana yinjiye mu bushabitsi ahereye ku iduka yise ‘Nana Design Collection’ ricuruza ndetse rikanahanga imyambaro, imitako, n’ibindi bikoresho by’imirimbo bya Made in Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Nana yavuze ko umusingi wo gushinga iri duka ari inyungu yakuye muri sinema nk’umwuga afatanya no kumurika imideli.

Incamake kuri Nana…

Ubu afite imyaka 27, yavukiye mu Mujyi wa Kigali aho umuryango we wari utuye mu Kiyovu, gusa bitewe n’uko ababyeyi be bimukiye i Nyamirambo niho yaje gukurira, ndetse ni naho atuye magingo aya.

Amashuri abanza yayize ku Ntwali i Nyamirambo, icyiciro rusange [Tronc commun] acyiga kuri Ecole Technique St Joseph de Nyamirambo, aza gusoreza ayisumbuye muri Apace aho Gestion informatique. Arangije ayisumbuye yahise ajya kwiga ibya sinema muri Kwetu Film institute.

Yatangiye kugaragara muri filime zacaga kuri Televiziyo y’u Rwanda zigamije kwigisha ibibi bya Malariya, gusa mu mwaka wa 2014 yinjira muri filime ‘Rwasibo’ nka filime yatangiriyeho ndetse yibuka neza ko kumunsi wa mbere bajya kuyikina yari afite ubwoba n’isoni.

Yagize ati "Gukinana na Ngenzi [Daniel Gaga] n’abandi nabonaga bitoroshye, numvaga mfite ubwoba, kandi numvaga bandetse nkavuga nti nshobora kubyica bakanankuramo. Icyo gihe naraye nsoma kugira ngo ibyo ndakina mbifate mu mutwe kubera ubwoba gusa byagiye biza gahoro gahoro kandi ninayo filime yampesheje award yambere muri Rwanda movie Awards 2015"

Nana yakurikijeho filime ‘Catherine’ yakinnye ari we mukinnyi w’imena yamufashije gushinga imizi neza muri Sinema nyarwanda, nyuma aza gukina no mu zindi zamuhesheje izina rikomeye nka ‘City Maid’.

Ku myaka ye mike, Nana afite umwana w’umuhungu witwa Ganza Benny Lucky w’imyaka icumi, kuri ubu wiga muwa gatanu w’amashuri abanza. Ngo ni we muntu w’agaciro kuri nyina ndetse ahamya ko impamvu akomeza gutera imbere imbaraga azivana ku mwana we.

Yagize ati "Nkorana imbaraga nyinshi kubera ko mba nziko ntikorera njyenyine, nkorera undi muntu kandi nkora nk’utanga urugero rw’ejo hazaza. Ndamwigisha gukora nawe, mbese mwigisha gukora, umwana wanjye ntabwo akunda kuvuga cyane, gusa yambwiye ko we atazakina filime kandi niteguye kuzamufasha mu byo azajyamo byose."

Nana yashinze iduka ryambika abantu i Kigali mu musaruro yakuye muri filime

Mbere yo kwinjira muri Sinema Nadege yabanje kuba umunyamuziki. Yaririmbye mu itsinda The Queens ryari rigizwe na Queen Grace na Queen Nadege, gusa ryaje gusenyuka.

Yagize ati "Abantu benshi ntibamenye ibyanjye mu muziki ariko n’ubundi nabaye nywuhagaritse gusa sinahagaze burundu kuko nabanje kuzamura carrière yanjye muri sinema, kuko nabyo narabikundaga cyane na mugenzi wanjye Grace yahise ajya kwiga muri Uganda.”

Yashinze iduka rikomeye…

Uwamwezi Nadege ahamya ko umusaruro wa mbere akesha gukina filime ari iduka Nana Design Collection ryiganjemo imyambaro, n’imitako bya Kinyarwanda.

Uyu mukobwa abasha kwishyura amashuri y’umwana we Lucky ndetse n’ibindi akenera mu buzima bwe abikesha iri duka kongeraho umusaruro akura mu gukina.

Kuva yatangira gukina filime Nadege uganirana urugwiro ndetse no kumwenyura kenshi ntaba ashaka kuvuga amafaranga yinjiza muri filime, gusa avuga ko amacye yinjije kubera filime ari ibihumbi 300 Frw yakoreye muri filime ‘Rwasibo’ yatangiriyeho gukina.

Nana yigwijeho ibihembo bitandukanye akesha filime birimo icya Rwanda Movie Awards 2015 na 2016 [Best Actrice] no muri Rwanda movie Awards ya 2017 yegukana igihembo cya [best supporting actress].

Nana yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru Isimbi.rw
Uwamwezi Nadege n'umuhungu we w'imyaka icumi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top