Imyidagaduro

VIDEO: Miss Jolly yasubije abavuga ko asuzugura

VIDEO: Miss Jolly yasubije abavuga ko asuzugura

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly wagiye uvugwaho kuba yaba asuzugura yemeje ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri kuko akenshi ababivuga batamuzi ahubwo biterwa n’uko ateye bitandukanye n’uko abantu babyifuza.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Jolly yavuze ko afite uko ateye bitewe n’uko yarezwe mu muryango we, bikaba bitakunda ko umuntu ashobora kuza akamuhindura kandi amubonye akuze.

Yagize ati”ndi uwo ndiwe mbere y’uko abantu bamenya, hari Jolly wo mu muryango ufite uko yakuze, ufite indangagaciro ze, ufite uko yarezwe, utegekwa na mama we, ufite amahame y’ubuzima bwe, wowe kubera ko umbonye ejobundi ntabwo uzanshyiriraho umurongo, hari uko meze ndetse n’uko abantu bashaka ko mera, rero icyo gihe bakuvuga ko ari agasuzuguro ariko iwanjye si ko bimeze.”

Yakomeje avuga ko afite uko abayeho ndetse n’inzozi ze yifuza kugeraho bityo ko nta muntu n’umwe uzigera amubona agenda aseka mu nzira.

Yagize ati”Ntabwo unshyiriraho umurongo ngomba kubaho, mfite inzozi zanjye, mfite uko ngomba kuzigeraho niba bashaka ko ngenda nseka mu muhanda ntabwo bazabibona, niba atari byo byanjye ntabwo bazabibona.”

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, avuga ko ari ko yakuze n’abana biganye babizi, ndetse ababivuga ari abatamuzi bamubonye vuba ikindi kandi akaba yemeza ko atari itegeko ko abantu bose babona ibintu kimwe, ngo uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.

Ngo abifuza ko agenda mu muhanda aseka ntibazabibona

Reba hano ikiganiro na Miss Jolly Mutesi

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top