Iyobokamana

VIDEO: Liliane Kabaganza yasobanuye ibyasakajwe ko yataye umugabo akajya muri Kenya

VIDEO: Liliane Kabaganza yasobanuye ibyasakajwe ko yataye umugabo akajya muri Kenya

Umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Liliane Kabaganza amaze iminsi avugwa mu nkuru zihamya ko urugo rwe rwasenyutse agata umugabo akigira kubana n’abana muri Kenya.

Kabaganza w’imyaka 46, yari amaze umwaka urenga aba muri Kenya. Ubu yagarutse mu Rwanda, yaje mu rugendo rw’ibitaramo yakoze guhera i Mbarara, Nyagatare n’ibindi azakomereza i Kigali na Kayonza.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Kabaganza yahamije ko yagiye kuba muri Kenya kubera amashuri y’abana be batatu babonye umuterankunga muri iki gihugu bityo ahitamo kubasangayo kuko ngo bakiri bato.

Yagize ati “Nari maze umwaka mba muri Kenya gusa ntabwo njya mara amezi abiri ntagarutse inaha. Hariya ikihanyicaje ni uko niho abana babonye amashuri, Imana yampaye umugisha, nabonye abantu bitanze bemera kwishyura amashuri y’abana banjye. Byabaye ngombwa ko ngenda ngasanga abana, baracyari bato, nabonye bitaba ari byiza ko baba hariya bonyine.”

Liliane Kabaganza warushinze mu 1999, ubu afite abana batatu, imfura y’umukobwa ufite imyaka 18 n’abahungu babiri bamugwa mu ntege.

Yavuze ko atigeze aatndukana n’umugabo we nk’uko bimaze iminsi bivugwa, ahubwo ngo na we bikimugeraho byaramutunguye.

Yagize ati “Abantu bajya bahimba ibintu bitariho cyangwa ibitigeze bibaho Imana ibababarire kuko guhimba inkuru zidafite impamvu ni ibintu bibabaje. Nanjye byangezeho, hari abagiye bampamagara, abandi bakambaza uko byagenze.”

Yongeyeho ati “Uretse no gutandukana, nta n’amakimbirane tugirana mu by’ukuri. Tubanye neza, umutware wanjye arankunda, nanjye ndamukunda cyane, ndetse kuba nkora umurimo w’Imana niyo mbikesha na we […] Umutware wanjye tubanye mu mudendezo kandi mu rukundo.”

Kabaganza ahamya ko abazamuye aya makuru n’’abayafashe nk’impamo akeka ko bamwitiranyije na Bishop Mukabadege Liliane watandukanye n’umugabo we mu mwaka wa 2018 akishakira undi.

Yagize ati “Njyewe ntekereza ko, abenshi banyita Pastor, ntekereza ko banyitiranyije na Pastor Liliane. Nta mpamvu numva bavuga ko natandukanye n’umugabo kandi atari byo, niko mbitekereza.”

Muri Kenya, Kabaganza ntarahakorera indirimbo nshya gusa ngo namara kumenyerana n’abakora muzika baho azahita abyinjiramo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top