Itorero Inyamibwa, ry’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, ryakoze igitaramo ngarukamwaka ‘Inkera i Rwanda’ aho ryerekanye umukino ‘Rwimitana’ waryoheye benshi.
Igitaramo ‘Inkera i Rwanda’ cy’uyu mwaka, cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018. Iki gitaramo cyari umwihariko ugereranyije n’ibindi Itorero Inyamibwa ryagiye rikora mu myaka yatambutse.
Cyari cyuje imbyino za Kinyarwanda, abantu bari bakubise buzuye mu ihema rya Camp Kigali, bose bahanga amaso uko inkumi, abasore n’abagabo bakuriye mu Inyamibwa bagorora umubyimba.
Nta mufana babwirizaga ngo ahaguruke abyine cyangwa ngo akome mu mashyi. Itorero ryateraga indirimbo ugatungurwa no kubona itsinda ry’abafana ririgabye ryinjiye mu mudiho naryo rigacinya akadiho nk’uburyo bushimangira ko buri wese yaryohewe.
Abantu baturutse imihanda yose, abato, abakuru ndetse n’abayobozi b’Igihugu bishimanye n’Itorero Inyamibwa. Umukino ryerekanye ‘Rwimitana’ waryoheye benshi, wari umwihariko kuko werekanaga ibyiza by’u Rwanda uhereye mu muco gakondo, imibereho n’imigirire y’Abanyarwanda kuva hambere kugeza uyu munsi.
Aho cyabereye hari umuteguro wa Kinyarwanda, aho benshi bita ‘ku rubyiniro’ hari ibicurangisho gakondo n’ibikoresho byo mu rugo byifashishwaga hambere nk’ibicuma, utweso, imivure yengerwagamo urwagwa abaririmbyi mu kwerekana uko kera byagendaga mu gitaramo.
‘Rwimitana’, waherekejwe n’indirimbo zigaragaza uturango tw’umuco w’u Rwanda mu mbyino zizwi mu duce tunyuranye tw’urukiga[izo mu murera no gice cya Byumba], mu Buganza, mu Mutara w’Indorwa, mu Buhoma, mu Bufundu, mu Gisaka, mu Buganza n’ahandi.
REBA UKO BYARI BYIFASHE MURI IKI GITARAMO
Iri torero rimaze imyaka 20 ribayeho kuko ryashinzwe mu 1998.
Inyamibwa zisanzwe zikora ibitaramo by’umwihariko kandi byuje uburyohe, uko umwaka utashye bategura igitaramo gisa n’icyo baraye bakoreye muri Kigali Cultural Exhibition Village.
Ku musozo w’igitaramo, abahanzi Kizito Mihigo, Kayirebwa, Mani Martin, Muyango na Masamba Intore bahawe akanya buri wese agorora ijwi aherejwe n’abaririmbyi b’intyoza bazwi mu Inyamibwa.
Amafoto: Inyarwanda
)
Ibitekerezo