VIDEO: Intego ya Mwiseneza wavugishije benshi kubera kugenda n’amaguru ajya muri Miss Rwanda
Mwiseneza Josiane, umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, yakoze umwihariko akora urugendo rw’amaguru ajya mu majonjora.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 yabonetse mu bakobwa batandatu bazaserukira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.
Mwiseneza Josiane w’imyaka 23, yasoje ayisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu mwaka wa 2017. Yavuze ko umwanzuro wo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yawufashe yabitekerejeho neza kandi yizeye ko azagera kure.
Nyuma yo kwinjira mu bakobwa batandatu batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2019 i Rubavu, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko “gahunda ni ugutsinda.”
Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye, mu irushanwa byari bikomeye, yego ninjiyemo niyizeye ku buhanga bwanjye ariko ngezemo nsanga bikomeye […] Ubu igikurikiyeho ni ugukora cyane nkazagera ku ntsinzi.”
Mwiseneza yazindutse cyane ava iwabo mu Murenge wa Nyundo ajya kwiyamamariza mu Murenge wa Nyamyumba, igice kimwe yakigenze n’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ahandi ahagenda n’amaguru.
Yagize ati “Nabyutse mva ku Nyundo iwacu ntega imodoka njya ingeza mu Mujyi wa Gisenyi. Nageze mu mujyi ntambika n’amaguru kugera kuri iyi hoteli […] Nta kibazo byanteye, naje n’amaguru, numvaga nta kibazo.”
Josiane yongeyeho ati “Ntabwo byambangamiye kuko nari nabyiyemeje. Numvaga bihagije ko ngenda n’amaguru, ngakora na siporo nabyo biba bikenewe.”
Imodoka yamugejeje mu Mujyi wa Rubavu rwagati aho zihagarara ahava n’amaguru yerekeza mu Murenge wa Nyamyumba kuri Inzozi Beach urenze gato uruganda rwa Bralirwa.
Yakoze urugendo rw’ibilometero birenga birindwi n’amaguru kugira ngo agere ku nzozi ze.
Ku maso, yageze ahabereye irushanwa asa n’umuntu unaniwe cyane ndetse yageze ahebereye irushanwa yakomeretse ino ry’igikumwe gusa ryo ngo ryagiriye ikibazo iwabo nyuma yo gutsitara.
Mwiseneza Josiane yavuze ko yavuye iwabo saa mbili z’igitondo agera ahabereye irushanwa saa saba n’igice.
Uyu mukobwa ufite uburebure bwa metero 1.70 n’ibiro 57, yabonye ’YES’ ebyiri imbere y’akanama gatanga amanota ku bakobwa bitabiriye iri rushanwa.
Yabonetse mu bakobwa bitwaye neza. Ari kumwe na Uwimana Triphine Mucyo, Mutoni Deborah, Igihozo Mireille, Uwase Aisha, Tuyishime Vanessa.
Mwiseneza yanamenyekanye mu baturage ba Rubavu nyuma y’aho abanyamakuru bamukurikiye mu muhanda bafata amafoto bikarangira bamuhaye ‘lift’ n’amafaranga bahise bateranya yo kumufasha mu rugendo yari asigaje ngo agere iwabo.

Ibitekerezo