Umuco

VIDEO: Ijonjora ry’abakobwa bashya binjiye muri Miss Rwanda i Huye

VIDEO: Ijonjora ry’abakobwa bashya binjiye muri Miss Rwanda i Huye

Nyuma yo gutora abakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba ubu Intara y’Amajyepfo na yo yabonye abakobwa icumi bazayiserukira muri Miss Rwanda nubwo byanyuze mu ijonjora ritoroshye kubera umubare munini w’abakobwa bari bitabiriye iki gikorwa.

Ijonjora ryabereye kuri kuri Credo Hotel i Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018.

Ni ubwa mbere ijonjora ryitabiriwe n’abakobwa benshi ugereranyije uko byagenze mu Ntara zabanje. Haje abakobwa benshi cyane ndetse bikubye kabiri umubare munini w’abari basanzwe bitabira ijonjora mu bice bitandukanye kuva iri rushanwa ryatangira.

Abatambutse iri jonjora ryarimo abakobwa 20 ni Uwihirwe Roselyne, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Uwase Nadine, Teta Fabiola, Niyonsaba Josiane, Uwicyeza Pamella, Mutoni Oliver, Uwase Muyango Claudine, Umukundwa Clemence na Umurungi Sandrine.

Abakobwa icumi batsinze ijonjora i Huye

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top