VIDEO: Ibyo wamenya kuri Bishop Gafaranga ugezweho ku mbuga nkoranyambaga
Bishop Gafaranga, amaze kwamamara by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga kubera urwenya akora rwiganjemo kuvuga ibibera mu nsengero akibasira cyane abapasiteri b’imitwe.
Ubusanzwe yitwa Habiyaremye Zacharie, atuye mu Mujyi wa Kigali akaba asanzwe ari umucuruzi w’imyenda. Yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko yatangiye yatangiye ibyo gusetsa asa n’uwikinira hanyuma inshuti ze zimutera ishyaka ryo gukomeza akabikora nk’umwuga.
Yahisemo izina Bishop Gafaranga kuko ngo mu nzenya akora yibanda cyane ku kuvuga abakozi b’Imana babyinjiyemo bakurikiye ifaranga no gushaka amaramuko gusa.
Yagize ati “Bishop Gafaranga narifashe nshaka gutambutsa ubutumwa buvuga ku bapasiteri b’abanyamitwe mu nsengero.”
Yongeraho ati “Njya gutangira hari mu kwezi kwa Werurwe 2019, naricaye ndi mu kazi ari nka saa sita mfata video ndimo kwamamaza inkweto. Video nayishyize kuri WhatsApp, nyuma y’icyumweru kimwe ngiye kubona mbona video nakoze iciye kuri TV10, mu busanzwe narasetsaga ariko numva atari ibintu nzakora bikagera kure.”
Nyuma yo kwamamaza inkweto yihinduye nka Pasiteri ubwiriza mu rusengero akabona abantu barabikunze, Bishop Gafaranga yahise afata umwanzuro wo kubikomeza ndetse akabikora nk’umwuga ariko akibanda cyane ku bibera mu nsengero.
Yagize ati “Nahise mvuga nti ‘n’ubundi hanze aha nk’umukirisitu uba mu rusengero uru rwenya reka ndukore rufite ishusho nzima nkore urwenya rwo mu rusengero’.”
Kuba ahishura ibitagenda abapasiteri bakorera mu nsengero, kuri we ngo nta kibazo bimuteye mu gihe hari abatekereza ko azarebana nabi n’abo atunga agatoki mu nzenya ze.
Ati “Njyewe Gafaranga uku ngana n’imyaka mfite ntabwo mvuga ko abantu bose bandebye neza. Ikingira umugabo ntabwo ari uko abantu bandebye neza, ikingira umugabo ni ikindimo.”
Mu gihe gito amaze atangiye gukora urwenya nk’umwuga, ngo hari abayobozi b’amatorero batangiye kumusaba ko yaza akigisha iwabo ariko akabyanga.
Ati “N’ejobundi hari n’uwampamagaye ansaba kujya kubwiriza ndabyanga.”

Ibitekerezo