Imyidagaduro

VIDEO: Iby’ingenzi kuri Shema umaze imyaka 14 akina Musekeweya

VIDEO: Iby’ingenzi kuri Shema umaze imyaka 14 akina Musekeweya

Higiro Adolphe, umusore wubatse amateka akomeye ku bw’ubuhanga bwihariye mu gukina ikinamico mu Rwanda, ni umwe mu bakiri bato babirambyemo imyaka ikabakaba 15.

Yavukiye mu Karere ka Ngoma ku wa 15 Mutarama 1983, ni ingaragu. Ikinamico ayifatanya n’akazi gasanzwe k’itangazamakuru akaba akorana n’Umuryango Pax Press.

Higiro wamamaye nka Shema muri Musekeweya, amaze igihe kinini mu itangazamakuru. Yabanje gukorera Kinyamateka ubwo yari akirangiza ayisumbuye, yandikiye Imvaho Nshya, uyu mwuga na wo awumazemo imyaka 14.

Mu kiganiro, aravuga ukumva ko azi kubara inkuru mu buryo bwo kuyiryoshya nta kuyikabiriza, ibi bikaguha ishusho y’ukuntu biba byifashe iyo akina ikinamico nk’umwuga yiyeguriye.

Yabwiye ISIMBI ko yatangiye kwiyumvamo impano yo gukina ikinamico akiri ku ntebe y’ishuri mu Iseminari ya Mutagatifu Kizito i Zaza muri Diyoseze ya Kibungo. Icyo gihe ngo yakundaga guhabwa gukina ‘ari umukobwa’, muri bagenzi be yari intyoza mu kwigana igitsinagore mu mukino.

Mu muryango we nta wundi mukinnyi w’ikinamico cyangwa umuhanzi ukomokamo. Avuga ko ari impano yihariye ubwe mu muryango wose. Ati “Nta n’umwe, sinzi n’iyo iyi mpano yavuye. Abo tuvukana, umwe ni umuganga, undi ni agronome, undi aracuruza, nanjye nkaba umunyamakuru.”

Yatangiye gukina ikinamo akiri mu mashuri yisumbuye, abishyiramo imbaraga bidasanzwe mu mwaka wa 2004 ubwo yari amaze kwinjira muri Musekeweya. Nyuma mu 2009 yinjiye mu torero Indamutsa za RBA.

Higiro avuga ko umuzi w’ubuhanzi bwe mu ikinamico yawuvumbuye akiri ku ishuri. Ati “Nakundaga gukina ikinamico ariko by’ubwana bisanzwe, tugatumira ibindi bigo. Ni gutyo byagiye biza…”

Yongeyeho ko yatangiye akina cyane mu ruhu rw’abakobwa kuko bigaga mu iseminari kandi bikaba bikenewe ko hakina ibitsina byombi. Ati “Twiga mu mashuri yisumbuye, nigaga mu Iseminari Nto y’i Zaza, ntabwo twiganaga n’abakobwa, iyo twakinaga ikinamico hagombaga kuzamo abakobwa, ni njye babihaga nkabikina.”

Yongeyeho ati “Simbizi, njye nakundaga kubigana[abakobwa], kumwe baba barimo gutoza njye nkabigana nkabona ndabishoboye. Nambaraga nk’abakobwa, gake gake bakabona ndabishoboye.”

Kwinjira muri Musekeweya…

Yagize ati “Musekeweya ijya gutangira nakoraga muri Kinyamateka nkirangiza amashuri yisumbuye. Ngiye mu kazi, bari mu nama y’ukuntu Musekeweya izatangizwa n’umushinga La Benevolencia, babivuze numva harimo ibyo gukina ikinamico, nahise numva mbikunze.”

Yongeraho ati “Negereye umubyeyi wahimbaga amakinamico witwa Mukahigiro Perepetuwa, ndamubaza nti ‘ese bizagenda bite’, ati ‘tuzatumiza abantu bakore ibizamini ubwo nyine nibo tuzatangirana na bo’. Narabikurikiranye kugeza menye ko itangazo ryasohotse, njyayo n’abandi, twari nka Magana abiri ariko bashaka abantu 30. Nakoze ikizame ndatsinda.”

Mu kizamini cy’ibanze, Shema yahuye na Batamuliza ni na we bakinanye agace bakoreweho isuzuma bahita batsinda bombi.

Imyaka 14 irashize akinana na Batamuliza nk’umukunzi we muri Musekeweya. Mu buzima bwo hanze y’ikinamico, hari n’abakeka ko aba bombi babana ndetse ngo hari ubwo ahura n’umuntu akamubaza amakuru yabo mu rugo.

Yagize ati “Abantu bakunda kubimbaza, ariko burya byose biba ari umukino.”

IKIGANIRO KIRAMBUYE NA SHEMA WO MURI MUSEKEWEYA

Higiro na Shema ni bamwe

Mu buzima busanzwe, Higiro wize indimi n’ubuvanganzo avuga ko ibyo akinana na Batamuliza bimufasha mu mibereho ye, ndetse ngo uko bamwumva mu ikinamico nk’umugabo uzi kwita ku mugore we kandi umukunda by’ikirenga ni nako afata uwo bakundana.

Ati “Byagorana gukora ibiri hanze y’ibyo wirirwa wigisha abandi […] ariko kubasha kwihingamo ibyo bintu ni ya mico uba uri gukina nyine. Iyo umuntu akinnye abantu bakumva ni wowe, n’iyo wakina uri igisambo, ibyo baguha byose, burya iyo ubikinnye neza no mu buzima busanzwe hari amahirwe menshi ko wabishobora.”

Ijwi rye ntiryihishira, iyo ari mu bantu akabumbura umunwa, buri wese mu basanzwe bakurikirana ikinamico Musekeweya bahita bamushyiraho ijisho. Mbere byabanje kumugora ariko aza kubimenyera.

Ati “Umuntu wese tuvuganye, n’abamotari iyo mubajije nti ‘kugera hariya ni angahe?’ cyangwa nkavuga nti ‘sawa’, yumva ijwi agahita ambwira ati ‘ko numva nkuzi ahantu’. Byabanje kungora ariko nageze aho ndabimenyera.”

Yavuze ko ibyo amaze imyaka 14 akina, byamufashije ku rwego rukomeye ndetse ngo no mu buzima busanzwe aharanira icyatuma abantu bose babana mu mudendezo.

Higiro Adolphe, amaze imyaka 14 akina nka Shema muri Musekeweya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Theos
    Ku wa 30-11-2018

    Shema ndagukunda nubwo ntakina amakinamico ariko numva ibitekerezo byawe binyubaka. Uri umuntu w,umugabo kdi Imana izagufashe urukundo rwawe ukina ruzakubere impamo n,ejo hawe hazaza.

IZASOMWE CYANE

To Top