Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti yahishuye agahinda yatewe n’abagabo
Irene Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti aherutse gutandukana mu mutuzo n’umuraperi Dogo Janja bari bamaze igihe gisatira umwaka barushinze.
Oprah Uwoya uri mu bagore bakomeye muri sinema ya Tanzania, afite amateka yihariye mu buzima bw’urukundo. Yavuzweho gukundana n’abagabo batabarika muri Tanzania, ndetse yakundanyeho na Jaguar wo muri Kenya, ibyabo byarashyushye kugeza ubwo itangazamakuru rihishura ko bateguye ubukwe burapfa.
Mu kiganiro Irene Uwoya yagiranye n’ikinyamakuru Risasi Jumamosi yahishuye ko yagize igikomere ku bwo gukunda umugabo atiyumvagamo mu mutima.
Yanze kugira izina avuga mu bo yakundanye na bo bose, gusa yagiriye inama abagore ko hatazagira ugwa mu ikosa nk’irye kuko bisiga igikomere kidakira mu mutima.
Yagize ati “Nshuti zanjye, nta kibabaza nko kurushingana n’umugabo utiyumvamo mu mutima. Ni ibintu bitera agahinda kadashira, byambayeho, niyo mpamvu nsaba buri wese gushaka uwo bashimanye. Niba ukeneye kwishima mu rugo rwawe biba byiza uhisemo uwo ukunda.”
Nta zina ry’umugabo Irene Uwoya yigeze avuga, gusa mu bo yabanye na bo bazwi harimo Ndikumana Katauti[R.I.P] n’umuraperi Dogo Janja baherukaga gukora ubukwe mu mwaka umwe n’igice ushize baza gutandukana.
Umubano wa Irene Uwoya na Janja wajemo agatotsi kuva muri Nzeri 2018, kugeza ubwo bafashe umwanzuro buri wese ajya kuba ukwe, ibyabo birangirira aho.

Ibitekerezo