Trevor Engelson wahoze ari umugabo wa Meghan Markle, umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry uherutse kwibaruka imfura, yongeye gushyingiranwa n’undi mugore mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu mugabo w’imyaka 41 yasezeranye na Tracey Kurland w’imyaka 31 mu birori b’akataraboneka byabereye Montecito muri California.
Basezeranye mu cyumweru kimwe n’icyo Meghan Markle n’umugabo we, igikomangoma Harry, babyariyeho imfura Archie Harrison.
Trevor ni umuyobozi akaba n’umuterankunga w’amafilime ukomeye muri Hollywood mu gihe umugore we Tracey ari inzobere mu by’imirire, ariko akaba ari we uzaragwa umutungo wa se Stanford Kurland ubarirwa muri miliyoni 200 z’amadorali.
Bombi batangiye gukundana mu Ugushyingo kwa 2017, bemeranya kubana muri Kamena 2018, nyuma y’ibyumweru bibiri Markle n’igikomangoma Harry bashyingiranwe.
Trevol Engelson na Meghan Merkle bashyingiranwe muri 2011, ubukwe bwabo bubera muri Jamaica ariko baza gutandukana nyuma y’imyaka ibiri.
Bivugwa ko batandukanye nabi ku buryo Meghan yoherereje Trevor impera n’amasezerano bagiranye ku iposita.
The Telegraph ivuga ko umubano wabo wajemo agatotsi ubwo Meghan yimukiraga muri Canada agiye gukina filime yitwa Suits.
)
Ibitekerezo