Urukerereza na Filime ya Karekezi byafunguye ibirori bya Fespaco yujuje imyaka 50
Itorero Urukerereza ryiyerekanye mu mbyino zihishura ubukungu buhishe mu muco nyarwanda mu birori bitangiza iserukiramuco rya sinema Fespaco ryizihiza imyaka 50 ribera muri Bourkina Faso.
Fespaco ni ryo serukiramuco rya sinema rikomeye kurenza andi abera ku Mugabane wa Afurika, ribera i Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.
Ubu ririzihiza imyaka 50 rimaze ritangijwe. Muri uyu mwaka, u Rwanda rwahawe ubutumire bw’icyubahiro; itorero ry’igihugu Urukerereza ni ryo ryafunguye ibirori byo kuritangiza ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019, muri stade de Ouagadougou.
Imbyino ryerekanye zishimiwe ku rwego rukomeye, ubwo intore z’Urukerereza zahamirizaga, Umunyamakuru wa Radiodiffusion Télévision du Burkina yabajije Masamba icyihariye mu mbyino gakondo na we avuga ko ‘buri gikoresho haba ingoma n’uburyo zivuzwa, imyiyereko y’intore n’imbyino zerekanwa ari umwimerere wa Kinyarwanda’.
Ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2019, Filime ya Joel Karekezi yerekanwe. Yishimiwe cyane kubera uburyo yanditse n’abakinnyi bihariye ifite nka Stéphane Bak uri mu bahagaze neza urebye abakinnyi mu zindi zatoranyijwe muri Fespaco.
Undi muhanzi wa sinema utegerezanyijwe amatsiko, ni Umunyakenyakazi witwa Wanuri Kahiu yakoze iyitwa “Rafiki” ivuganira byihariye abaryamana bahuje ibitsina mu gihe muri Kenya ibi bifatwa nk’umuziro.
Iyi yerekanwe henshi ku Isi ndetse irakundwa haba muri Toronto International Film Festival n’ahandi.
Filime “The Mercy of the Jungle”, irimo Nirere Shanel ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina witwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo mu gice cyari cyuzuyemo abanzi.
Iyi filime imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya ryayobowe na Joel Karekezi.
‘The Mercy of the Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.
Muri Ouagadougou umutekano wakajijwe. AFP yatangaje ko abasirikare barenga ibihumbi bibiri bashyizwe mu duce dutandukanye tw’uyu mujyi kugira ngo abitabiriye iri serukiramuco barindirwe umutekano mu buryo busesuye.
Ni mu gihe hari ubwoba muri Burkina Faso kubera uburyo mu mezi atatu ashize abantu babarirwa muri 80 bishwe mu bihe bitandukanye n’intagondwa z’abayisilamu. Iyi midugararo yatumye byinshi mu bigo by’amashuri bifungwa.

Ibitekerezo