Sinema

Umwe mu bakobwa bakina ‘Seburikoko’ yahembwe miliyoni muri ArtRwanda-Ubuhanzi

Umwe mu bakobwa bakina ‘Seburikoko’ yahembwe miliyoni muri ArtRwanda-Ubuhanzi

Maniraguha Carine[Divine], umukinnyi wa filime Seburikoko akaba n’umuhanzi w’imivugo, yatsindiye miliyoni mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rimaze iminsi ribera mu Rwanda.

Uyu mukobwa, ni umukinnyi wa filime ubifatanya no kuvuga imivugo ari nayo mpano yiganza cyane kurusha sinema. Ibi byose abifatanya n’akazi ka buri munsi ko gutunganya imisatsi mu buryo bugezweho nk’impano karemano.

Maniraguha Carine yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’Ubusizi n’Ubuvanganzo, ahabwa igihembo giherekejwe na sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, nibwo habaye ihuriro ry’abahanzi ryahuriranye n’ibirori byo gusoza irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi. Uyu muhango ukomeye wanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame.

Jeannette Kagame yashimiye abitabiriye ihuriro ry’abahanzi, abahanzi bitabiriye irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, abitwaye neza bakanahabwa ibihembo mu byiciro byose uko ari bitandatu ndetse n’imishinga yahize indi.

Mu bahanzi bakomeye batanze ikiganiro muri uyu muhango, harimo Niyitegeka Gratien[Seburikoko] ndetse na Tom Close usanzwe ari icyamamare mu muziki, wanashimwe na Madame Jeannette Kagame kubera uburyo akora neza muzika ye afatanya n’ubuganga ndetse hejuru ya byose akaba afite urugo rw’intangarugero.

Divine yashyikirijwe igihembo na Minisitiri w'Uburezi, Dr. Eugene Mutimura

Abatsinze mu byiciro byose uko ari bitandatu;

*Mu cyiciro cy’ubugeni: Muhawenimana Maximilien
*Mu cyiciro cy’imbyino n’indirimbo: Shyaka Jean Pierre
*Mu cyiciro cy’imideli: Mukamurigo Jacqueline
*Mu cyiciro cy’Ikinamico n’Urwenya: Umukiza Annuarite
*Mu cyiciro cya Filimi no Gufata Amafoto: Munezero Jean Chretien
*Mu cyiciro cy’ Ubusizi n’Ubuvanganzo: Maniraguha Carine

Madame Jeannette Kagame yashimiye abahanzi barimo Tom Close
Madame Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza ArtRwanda-Ubuhanzi icyiciro cya mbere
Madame Jeannette Kagame yasuye ibikorwa by'ubuhanzi birimo ubugeni
Tom Close[iburyo] na Seburikoko bari mu batanze ikiganiro
Imishinga itatu yahize indi harimo uwamuritswe n’abahanga imideli, uw’abari mu cyiciro cya Filimi no Gufata Amafoto, n’uw’abari mu cyiciro cy’Ubusizi n’Ubuvanganzo. Buri mushinga wahawe miliyoni 10 Frw
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top