Imyidagaduro

Umwana wanze ishuri ntiyakomezanya natwe - Sherrie Silver wakomoje kuri Iranzi The Rapper

Umwana wanze ishuri ntiyakomezanya natwe - Sherrie Silver wakomoje kuri Iranzi The Rapper

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver yavuze ko umwana wese uri munsi y’imyaka 18 ushaka gufashwa cyangwa gukorana na Sherrie Silver Foundation agomba kuba yemera kujya ku ishuri, kuko uburezi buri mu ndangagaciro z’ibanze uyu muryango ugenderaho.

Sherrie Silver yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Instagram nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amakuru y’itandukana hagati ya Foundation ye na Iranzi The Rapper, umwe mu bana bari basanzwe bafashwa n’uyu muryango.

Mu butumwa bwe, Sherrie Silver yavuze ko impano idahagije iyo itajyanye n’uburere ndetse n’ikinyabupfura.

Yagize ati “Buri mwana wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko agomba kujya ku ishuri. Umwana wese ubyanze ntabwo ashobora gukomeza kwitabwaho natwe.”

Yakomeje agira ati “Impano iza bwa kabiri, uburezi n’ikinyabupfura bikabanza. Turi kugerageza kurera abayobozi b’ejo hazaza, atari abahanzi n’ababyinnyi gusa.”

Uyu mubyinnyi yavuze ko kuri ubu bafite abana barenga 1000 bafashwa na Sherrie Silver Foundation, kandi ko bose atari ko bafite impano zidasanzwe, ariko ko ikibashimisha cyane ari uko bari mu ishuri.

Aya magambo yayatangaje nyuma y’uko hasakaye ibaruwa yemeza ko Iranzi The Rapper yatandukanye n’uyu muryango nyuma y’igihe akorana nawo mu bikorwa byo kubyina no kuririmba.

Mu itangazo ryashyizwe hanze mbere y’ubu butumwa, Sherrie Silver Foundation bavuga ko bahisemo gutandukana na Iranzi kubera imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’uyu muryango.

Bagize bati “Mbere yo kubyina no kuririmba, tugendera ku ndangagaciro zo kwiga, ikinyabupfura n’ubunyangamugayo.”

Ku rundi ruhande, Iranzi The Rapper yavuze ko atemeranya n’ibivugwa n’uyu muryango, ashinja bamwe mu bawuyobora gushaka kuzimya impano ye no kudashyigikira icyerekezo cye nk’umuhanzi.

Sherrie Silver yavuze ko muri Fondation ye batakwihanganira umwana wanze ishuri
Avuze ibi mu gihe mu minsi yashize batandukanye na Iranzi The Rapper
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ingabire alphonsine
    Ku wa 10-07-2026

    Niba Adashaka gukurikiza amategeko yanyu ngahinduke avemubyoarimo ngoyige kugira indanga gaciro nikinyabupfura ntagumye gutesha umutwe abantu mumureke ubuzima buzamwigisha ntabwo aziko haribeshi fifuza gufashwa ariko ntibabone ayo mahirwe mwagiye mwibukako amahirwe aza rimwe mubuzimabanyakubahwa natwe nibabishoboka mwaduha amahirwe natwe tukagerageza Kandi kuruhande rwanjye sinazabatenguha pe nukuri

  • Kwizera tresor
    Ku wa 31-05-2026

    Ushakakujya muri shersilva wacahe

  • Kwizera tresor
    Ku wa 31-05-2026

    Ushakakujya muri shersilva wacahe

  • uwiduhaye Patrick
    Ku wa 29-05-2026

    Sherrie silver nukuri mubabarire buriya nawe abonye isomo
    Nawe nakomezanya nizo nshuti mbi azaba afite icyo agushakaho

  • Iradukunda roberr
    Ku wa 29-05-2026

    Twebwe ayomahirwenu konayodufitenitwayapfusha ubusa
    Ahubwonkamwe babanyamakuru mwadusabiye Sherrie silverakanyishyiriramo mumfashe mubimubwire muraba mukozr

  • Wilson
    Ku wa 28-05-2026

    Nakundi nyine nagimihanda

IZASOMWE CYANE

To Top