Imyidagaduro

Umuzi wa Trap, umuziki uharawe cyane mu rubyiruko rw’ubu

Umuzi wa Trap, umuziki uharawe cyane mu rubyiruko rw’ubu

Muri iki gihe iyo ubajije umuntu indirimbo akunda arakubwira ngo ni “Indirimbo idunda, indirimbo ifite ingufu!” Cyangwa ati “Nkunda ikigoma!”

Ese mu by’ukuru icyo kigoma kidunda kigezweho muri iki gihe, gifite iyo nkomoko! Umuziki wo mu bwoko bwa Trap, ni umwe mu ifite ingoma ziremereye cyane kurusha izindi, kimwe na Dubstep na EDM (Electronic Dance Music) ikoreshwa n’aba DJ benshi bakomeye ku Isi. Niwo ufite isoko y’iki kigoma kidunda gishyirwa mu ndirimbo abantu bakizihirwa.

Uyu muziki watangijwe mu mpera za 1990, ukomoka kuri Hip Hop. Ugizwe n’ingoma cyangwa ‘Kicks” ziremereye, zirimo n’ijwi ryo hasi “bass” . Abakora umuziki bashobora kongeramo utundi tujwi dusize umunyu dutuma indirimbo ishobora gutuma uyumvise agubwa neza.

Amagambo ayigize ni ay’umuntu ufite ingufu, ubwira abamwumva ko akomeye cyangwa yarakaye kimwe na Hip Hop.

Umuhanga mu kuvanga umuziki Shawty Redd ari we wamenyekanye bwa mbere muri iyi njyana yatangiye kuyicuranga mu ndirimbo nka ‘U know what it is’ na ‘Who Dat’ za Young Jeezy.

Shawty Redd uri mu bamenyekanye bwa mu mbere mu gukoresha injyana ya Trap

Ubutumwa buyitangirwamo ni ubw’ubuzima bwo ku muhanda burimo ubukene n’urugomo, ariko hari abahanzi bamwe nka Lecrae batangiye kuyikoresha no mu ndirimbo zahimbiwe Imana.

Trap yatangiriye ku bwoko bw’ingoma nini “kick” yiswe 808 yo mu cyuma gicura ingoma cya Roland TR-808 Rhythm Composer cyakozwe na Ikutaro Kakehashi muri za 1980.

Nyuma y’iyo ngoma hongerwamo ibindi byuma byo gukoma amashyi, ibinyuguri n’amayugi, imyirongi, Fanfare na piano. Injyana za rap akenshi zikoresha igipimo kiri hagati ya BPM ijana na 176 ariko igipimo nyacyo cy’injyana ya Trap akenshi kiba muri BPM 140.

Nubwo abahanzi nka TI na Gucci Mane bayikoresheje vuba, bamwe bakaba babafata nk’abayitangije, izina “Trap” ryakoreshejwe bwa mbere na Dungeon Family. Rikomoka ku nyito abacuruza ibiyobwabwenge bise aho bahurira bagakora ubwo bucuruzi.

Ubu abahanzi bazwi cyane mu njyana ya Trap barimo Gucci Mane, Future, Post Mahone, ASAP Ferg, 2Chains, Waka Flocka Flame, Drake, Migos, Fetty Wap, Desiigner n’abandi.

Hari kandi bari basanzwe bakora injyana ya Rap cyangwa Rnb bahise bakoresha Trap. Abo ni nka Kanye West, Jay Z, Beyonce, Rihanna, n’abandi.

Mu Rwanda ho byifashe bite?

Mu gihe mu myaka ishize abaraperi bo mu Rwanda bari baharaye injyana ya Old School, ubwo injyana ya Trap yadukaga mu ruhando mpuzamahanga nabo bahise bayiharara.

Abaraperi nka Riderman na Bull Dogg usanga baririmba injyana ya Trap, uyu wa nyuma we yagiye anavugwaho kugoreka ijwi yigana 2Chainz na we wamamaye muri iyi njyana.

Hari n’abandi bahanzi badutse baririmba Trap gusa nka Mukadaff. Iyi njyana igenda ihindurwa gahoro gahoro ivangwa n’izindi nk’iyo yavanzwe na Rnb bayita Trap RnB.

Hari n’abandi bashyushyarugamba bayivanze na Electronic Dance Music (EDM) bahanga icyo bita Trap EDM.

Riderman ni umwe mu bakora injyana ya Trap ikaryohera benshi mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • maddux
    Ku wa 18-06-2019

    eee! esubw wakoz research? ngah ibisumiz buldog mukdaf bakoreh x trap banz wumv bushal,b_trey from grn ferry! #kinya_trap irimukaz kox
    eg:nitwebwe cg sindaz wumv aban bakor trap

  • kjug
    Ku wa 30-03-2019

    arko ubwo ibyo muba mwivugisha murabizi, riderman yakoze trap hehe...aho kuvuga Bushali na B threy cg bull dog urazana rider...ntuzi ibyo urimo woe ahubwo

  • muringa
    Ku wa 28-03-2019

    Andika Igitekerezo Hahaaaaa nihatari

  • Tricky Dricky
    Ku wa 28-03-2019

    Shaka Abanta bakora KINYAtrap ureke kuvuga abo wavuze hejuru kuko they are not good in trapping....Hari uwitwa Bushali the trigger, B Trey nabandi bakorera muri greenferry Music... hip-hop yo muRda igomba guhinduka ninayo mpanvu idatera imbere muhe Abanta amahirwe nkuko mwayahaye bakuru babo bamwe bbakana tu disappointing mazebe urebe ngo ibintu birahinduka

  • kinyatrap
    Ku wa 28-03-2019

    ewana umuntu wakoze iyo nkuru ashobora adakurikira Rwandan music cyane coz ntakuntu wavuza trap murwanda ntuvuge studio ya greenfely yahibye ijyana yitwa kinyatrap kd ifite abahanzi bushari the trigger ,b.trey cg prime nibo nibura murwabda bakora full trap igisumizi wacyibeshyeye nta trap gikora ahubwo gikora new school bulldog nibura we yakoraga cover za 2chain kora deep research ugere muma high xul yo murwanda nibwo uzamenya imbaraga trap music imaze kugira murwanda

  • Nzitalaurence
    Ku wa 27-03-2019

    Nibyizaa kyaneee

IZASOMWE CYANE

To Top