Andi makuru

Umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya yitabye Imana

Umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya yitabye Imana

Burasa Jean Gualbert, wari umunyamakuru n’umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya yitabye Imana azize Stroke(guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko.

Inkuru y’urupfu ry’uyu muyobozi w’iki kinyamakuru cyandika amakuru acukumbuye ya politiki(gisohoka ku mpapuro ’print’ no kuri murandasi), yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2020.

Nk’uko ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ryabyemeje, uyu mugabo akaba yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ‘King Faisal Hospital’ aho yivurizaga iyi ndwara.

Burasa yari umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu itangazamakuru ryandika, urupfu rwe rukaba rwashenguye benshi barimo urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ) batangaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo.

RMC yabajwe n'urupfu rwe
Ishyirahamwe ry'abanyamakuru bavuze ko yaguye King Faisal Hospital
Burasa Jean Gualbert umuyobozi w'ikinyamakuru Rushyashya yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top