Umuvugo wuje intimba wa Dady de Maximo asezera Alexia Mupende wishwe
Umunyamideli Alexia Uwera Mupende, yiciwe mu rugo iwabo i Kanombe ku mugoroba wa tariki ya 8 Mutarama 2019, inkuru y’urupfu rwe yashegeshe benshi; bamwe ntibariyumvisha ko byabaye.
Dady de Maximo, umwe mu bahanga mu kwerekana imyambaro akaba n’umuhanzi w’imyambaro kandi wahuguye benshi; ni umwe mu bakoranye na Alexia Mupende uhamya ko ‘u Rwanda rubuze umuhanga utazasimburwa muri uyu mwuga’.
Abicishije mu muvugo ushushe nk’igisigo, Dady de Maximo yatatse Alexia Mupende ndetse amusezera bwa nyuma mu magambo arimo ikiniga n’agahinda kadashira.
Yavuze uburyo Alexia yatangiye kwigaragaza nk’umukobwa w’intyoza mu byo kwerekana imyambaro no mu marushanwa y’ubwiza mbera y’umwaka wa 2012 nk’uko benshi babivuga bashingiye ku irushanwa yatsinze rya Rwanda Top Model.
Yahishuye ko mu 2007, Alexia Mupende yatoranyijwe mu bakobwa batanu baserukiye igihugu mu irushanwa rya Miss Commonwealth/CHOGM ndetse yitwara neza mu buryo bwatunguye benshi.
Mugenzi we Frank Rukundo[Frankie Joe] na we wakoranye bya hafi na Alexia Mupende, yashyizeho igitekerezo avuga ko bagitangira kwerekana imyambaro mu 2002, icyo gihe bamwitaga ‘Naomi Campbell w’u Rwanda’.
Alexia yapfuye atarwaye, bikekwa ko yishwe atewe icyuma n’uwari umukozi w’iwabo mu rugo i Kanombe. Uyu mukozi yahise atoroka ndetse aracyashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Umuvugo w’agahinda wa Dady de Maximo kuri Alexia:
Top Rwandan model Alexia Mupende murdered !
Nshuti yanjye twabanye mu bihe byiza Alexia Mupende; umutwe w’iyo nkuru ejo wanyicaje umutima nkwibarize se!!! Mbega Isi
Ubuzima si ubu
Kandi ubuzima ntibwaba ubu
Ariko ubu bwabaye uku,
Ubuzima si ibi kandi
ubuzima bwibi, si buzima bwo kwakira.
Nkimenya inkuru mbi yejo
Imbone ntiyarenze irembo,
Umutima uragobwa ntiwarimba
Ndaribwa ndazinukwa kandi ndasuhererwa.
Ibi niki ko adutwaye ingenzi?
Mwali mwiza, umwiza hose,
Si bwa bwiza bugwizwa uwatashye
Ibyawe byivugiraga, ibyawe byisobanuraga
Ibyawe byabaga mu buhanga, kandi m’uguhanga aho washyiraga ibiganza, umutima, umurava ntawahavaga mudacyuye inganji.
Ejo hatari ubu, ejo hashize hatazagaruka,
Ejo hacuze umuborogo, ejo hancuze umwuka, urupfu rwawe ruziba umutima mbura ijambo rimwe mu ryo nsanganywe,
Uwo munabi wagize nabi, iyo nabi itunyaze uwacu, umwaka utangiranye intimba, imwe igize nabi, inabi ije nabi imbere y’uko wambara agatimba ngo tuguherekeze bitinde, tukwizihire ubikwiye simbona tuguherekeza, iyo shusho iraremeye.
Twabanye mu bwiza, mu buto turahaha,
Mu kwiga tugana aheza, mu kubana turabiharanira, mu gukura duhitamo gukura inkweto umutima ukora ibihe byose,
Ngo tuzahirwe, umuhigo wari ubuzima ariko ishavu niri iryo bavuga ndaryumva, icyo ntumva nanze niyo saha yitambitse ibyiza by’imbere byinshi ntarondora.
Alexia mwiza, mwari ukwiye ibisigo,
Mwana warezwe aragwa ibyiza ngo bizamuherekeze ubuzima bwose usoje udahemutse, mukobwa w’uburere n’ubupfura, umunyamurava, umunyabigwi,
Umukozi w’umunyamutima, nshuti yanjye twabanye, isaha ntiyari iyi.
Isaha ntiyari iyi, igihe siki, umunota urahanda, isegonda ribyaye akaga, ishyano ntirigwira, iri ryo kuryikorera ntibikunda. Niko nshuti yanjye, ko twashyinguye benshi Ubu koko ibi ni iki? Uku gupfa gutya koko kuki bikwiye, kuki byaba ? Kuki byaduturamo? Kuki byakongera? Kuki byakubaho? Ese wowe kubera iki koko wataha nk’uku?
Ndakubaza ndagowe, ijoro ntiryacyeye, umunsi wanze kwira, ejo nabuze icyo mvuga, intimba iganzwa n’umujinya, umwijima uratura, umutima ntiwatuza, mbura aho nkwirwa, inzu imbana nto, sinshobora kumva umuntu wahangaye inseko yawe ihoraho, sinshobora kumva uwatinyuka kuzimya urumuri, itara ryatangaga umunezero, umucyo w’umuryango kandi umwunganizi wa benshi; ikitamvamo ni uko uwo muhanya
Wavuye mu bumuntu naketse ko wabanje kumusekera bimwe byawe ugirango arakina uwo mugome ukunyaze guheka.
Ndababaye cyane, imahanga si ahantu
Inkuru nk’iyi ikwibutsa byinshi, ibyo twanyuzemo kenshi, tugasimbuka bimwe, ibindi bigatwara abacu batacumuye, uyu mugome ko atahushije byibura ngo agutize intambwe usanzwe umurusha ariko ngo ubeho tukwizihire?
Intimba irica, agahinda karahina, ariko inkota ni idutwaye umuhizi. Mupende wakiraga neza abakugana, ntiwirataga cyangwa ngo wishongore nka benshi b’ubu, mu bwenge wacaga bugufi, mu ntego ukihuta kandi mu bikomeye mu kazi ukanyarutsa. Imfura nkawe mu ngiro no mu muco inkuru yawe ntiyacuze imiborogo, abahogoye ni benshi wari umumararungu wicecekeye, ukaba umunyeshyaka utavuze menshi biragoye kwakira urupfu rwawe.
Twamenyanye kera ariko nkumenya neza mu bihe twoherezwaga na Leta guhagararira u Rwanda muri Miss Commonwealth/CHOGM 2007 ubuhanzi wari ubumazemo igihe, ariko kwerekana imyambaro ntiwabitangiye 2012 nkosore watangiye mbere, abakuzi watowe mu bakobwa batanu bagombaga guhagararira u Rwanda, Mme Jolie Claudine Murenzi nanjye dusabwa kubaherekeza nibuka ko twatsinze ibindi bihugu cyane ahubwo akanama gakemura impaka kibaza uburyo u Rwanda rwaba urwambere kandi rwatumiwe yewe tutaranakolonijwe n’ Abongereza!
Abafana bari benshi b’abanyamahanga turi mu mahanga kandi gusa bafanaga u Rwanda; nabo twari kumwe muhagarariye u Rwanda mwaduhesheje ishema icyo nibuka nuko abayobozi batoraga bahisemo kuduha umwanya wa kabiri ngo bahikure.
Mu bo twajyanye ntabwo ari uko watabarutse nabo ibi babishimangira wari umunyeshyaka intambwe n’ubuhanga mu kugenda, mu kumenya kwisobanura kandi koko mukumenya gutaka igihugu cyawe wari umuhanga mu gahuza mwese mu kuganira neza kandi ntawe mwasobanuriraga ngo yo kutanyurwa;
Tubuze umuhanga mu ngeri usize icyuho ntawuzagusimbura; ntiwari umumurika myambaro gusa wari usobetse ubuhanga reka ukunde Imana yaguhaye impano kandi igutwaye utarananirwa ngo uhemberwe imirimo yawe, nubwo gutaha nkuku ntakibishaka uwasaba yasaba ngo inkota isubire ahabikwa ikibi.
Ikibi ndakariye kandi nshavuriye gutaha gutya, nukuri bantu turekere aho ibi siby’i Rwanda; ibihano birandura aka kaga birakwiye uwampa ubushobozi nagaba ubuzima ariko inkoramaraso, umutindi utunyaze ntazahirwe akwibagiwe azangare aturaje amajoro, azatuze asabye imbabazi naho ubundi ntazatuzwe ngo agoheke aticujije ntuhari bimwe byawe nziko wowe wamubabarira ariko kuri twe ibindi n’Imana yo kuduha gutwaza ariko ibi biragoye kubyakira.
Nkundira ngusezere nshuti yanjye ; inseko yawe irangose hose, ndahumiriza nkakubona henshi, nkundira ngusezere nubwo bigoye gutuza , nkundira nguhobere aho uri kuritwe nta rumuri nubwo hakonje wowe aho ubu umubiri wawe uruhukiye ndahamya ko umucyo ukikije roho yawe wari imfura ndabirahiye iruhukire mukobwa mwiza.
Simpari ngo ngusezere nkundira nkubwire ko mu bantu twabanye mu mwuga wo kwerekana imyambaro y’ubugeni n’isanzwe, mu bantu bakunda kwandika, bakunda kwikorera kandi bakunda imishinga; uri mutibagirana mu banyuze umutima wanjye ku bw’imikorere itatswe n’ubuhanga, ubupfura n’ikinyabupfura, nzagukumbura useka; nkundira ngusezere.
Iyi si iwacu ariko mu byukuri nabonye byinshi nabuze byinshi nta wundi nifuriza gutaha nkawe kuko bituma nibaza impamvu twavuga Ngo « naka yitabye Imana » Ese kuki wayitaba bagukase ijosi? Ibyo ndabyanze kubyakira simbikozwa naka yishwe ni ryo jambo, uwo mutima mubi wamunzwe wica ucibwe iwacu burundu.
Nyemerera nguture Rugira, nyemerera nsoze; iruhukire kibondo, iruhukire nshuti nziza, isaha yawe urushinge rwahagaze ahabi hagoye nkundira nsabe Rurema akomeze benshi mu umuryango wawe, inshuti zatatanye ku bw’iyi nkuru Rurema aduhe kuguherekeza gitwali bigukwiye; Iy’Isi ntitwigisha ngo tubone uwakora yakoresha neza igihe cye nkawe. Numiwe kukurekura biragoye.
Ruhuka amahoro nshuti twabanye biragwa ibyiza.
RIP Alexia Uwera Mupende
Dady de Maximo Mwicira-Mitali

Ibitekerezo