Umutoza Johnathan McKinistry wanyuze mu Rwanda ri umutoza w’Amavubi ubu akaba ari umutoza wa Uganda, ibintu ntibimeze neza nyuma y’uko ahagaritswe igihe kingana n’ukwezi muri Uganda Cranes.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda ‘FUFA’, yavuze ko abaye ahagaritswe kuva tariki ya 2 – 31 Werurwe 2021, ni mu gihe bazaba barimo gusesengura umusaruro we.
Ati“Komite nyobozi ya FUFA yahagaritse by’agateganyo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Johnathan McKinstry kuva tariki ya 2 – 31 Werurwe 2021.”
“Abatoza bungirije ari bo; Mubiru Abdallah, Mbabazi Livingstone n’umutoza w’abanyezamu Kajoba Fred niba bazaba batoza ikipe muri icyo gihe. Nta zindi mpinduka zabaye mu bagize staff technique. FUFA izakoresha iki gihe mu gusesengura umusaruro w’umutoza.
Ibi bibaye nyuma y’uko Uganda ititwaye neza muri CHAN 2020 aho yavuyemo batarenze amatsinda, ni nyuma kandi yo gutsindwa na Sudani y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2021.
Muri uku kwezi McKinstry yahagaritswemo Uganda izakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, tariki ya 24 Werurwe bazakira Burkina Faso mu gihe tariki ya 29 Werurwe bazasura Malawi.

Ibitekerezo