Umutinganyi waryamanaga na Whitney Houston agiye gusohora igitabo
Robyn Crawford wahoze ari umukozi wa nyakwigendera Whitney Houston ariko bakaba baranaryamanaga bahuje igitsina, agiye gusohora igitabo nyuma y’imyaka yaratinye kugira icyo avuga ku rukundo rwabo.
Uyu mugore yamaze imyaka akundana na Whitney ariko ntibyakomeza kuko uyu muririmbyi yaje gushaka umugabo.
Mu gitabo yise “A Song for You: My Life with Whitney Houston” azatangira kugurisha ku ya 5 Ugushyingo, azavuga byinshi ku mubano wabo.
Mbere y’uko Whitney apfa amakuru y’ubutinganyi bwabo yakunze guhwihwiswa ariko aburizwamo n’uko n’urupfu rw’uyu muhanzikazi.
Filime mbarankuru yakozwe kuri Whitney mu mwaka ushize, yagarutse ku kuba Whitney yararyamanaga n’abagabo ariko akanatingana na Crawford, hashira igihe akaza gusanga bitashoboka kuguma muri urwo ruvangitirane.
Bobby Brown wari umugabo we n’abandi bo mu muryango wa Whitney, muri iyo filime bemeza ko koko yari umutinganyi ariko akaza kubivamo kubera ihungabana yari afite no kugira ngo isura ye itangirika.
Mu gitabo cye, Robyn Crawford azasobanura neza uko bahuye bakiri abangavu mu myaka ya za 1980 n’uburyo Whitney yamamaye.
Uyu mugore yaherekeje Whitney mu bitaramo bitandukanye, yari ahari ubwo iki cyamamare cyagiraga ibibazo mu rugo ndetse n’igihe yabyaraga umwana we.
Whitney na Crawford bakoranye mu gihe cy’imyaka 15 kugeza muri 2000 ubwo Whitney yatangiraga kuba imbata y’ibiyobyabwenge.
Daily Mail ivuga ko hari umutekamutwe wigeze kubwira Whitney ko aratangaza iby’ubutinganyi bwe akishyurwa amadorali 250 000 kugira ngo aceceke.
Aba bagore bombi babanaga mu nzu kandi bagasangira uburiri, ibintu ngo nyakwigendera Whitney yumvaga bimwubaka.
Whitney Houston yamamaye cyane mu njyana za RnB, Pop, Soul na Gospel. Yapfuye mu 2012 afite imyaka 48, bivugwa ko yahitanye no gukoresha ibiyobyabwenge byinshi, cyane cyane Cocaine.

Ibitekerezo