Imyidagaduro

Umuririmbyi Momo wari ufungiwe gucuruza abantu yarekuwe

Umuririmbyi Momo wari ufungiwe gucuruza abantu yarekuwe

Umuririmbyi Momo yavuye muri gereza, yari akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abakobwa bikekwa ko yakoze mu ntangiriro za Mata 2018.

Momo ubusanzwe witwa Mbabazi Maureen yabanje gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge [yahoze yitwa 1930], hanyuma ajyanwa mu ya Muhanga.

Yavuye muri gereza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2019 nyuma yo kurangiza igihano.

Yamenyekanye bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ari nabwo yinjiye mu muziki wa Dancehall afashwa n’inzu itunganya indirimbo ya Future Records. Yakoze indirimbo zitandukanye guhera mu 2012 ari nabwo yinjiye mu muziki, yanakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo iza TBB.

Mbere yo gufungwa yari amaze igihe yaravuye mu bya muzika ariko yakomeje kugaragara mu bitaramo byategurwaga mu Rwanda, ubundi agakunda kwifotoza ari mu ndege yerekana ko agiye kuruhukira hanze y’igihugu.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top